Perezida Kagame yavuze ko Ibiganiro bya Washington ari “Intambwe Ikomeye”, anashimangira ko Igisubizo cy’amahoro kiri mu Maboko ya RDC
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko intambwe nshya yo gutegura ibiganiro hagati ye na mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, i Washington DC, ari inzira nshya ifite icyizere kandi itigeze ibaho mbere. Yabigarutseho avuga ko ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwagize uruhare rukomeye mu gutuma haba amahirwe yo kuganira ku bibazo bikomeje kuzambya umubano w’ibihugu byombi.
Ati: “Kuba hazabaho guhurira i Washington kugira ngo habeho ibiganiro, gusinya cyangwa ibindi, ni intambwe ikomeye. Ntabwo byari byarabayeho mbere.”
Perezida Kagame, mu butumwa bwe, yagaragaje ko nubwo ibiganiro bishoboka kandi bishobora no kurangira hasinywe amasezerano, igisubizo nyamukuru kiri mu maboko ya ba nyir’ ibibazo ari bo bayobozi ba RDC. Yavuze ko hatabaho ubushake buhagije ku ruhande rwa Leta ya Congo mu kwemera kwinjira mu isesengura ry’imizi y’ibibazo no kubishakira umuti urambye.
Yagize ati:
“Ipfundo riri ahantu hamwe, ibibazo biri kuba muri Congo. Ariko bisa n’aho abayobozi batabyitaho cyangwa batabizi, banze kwemera gufata inshingano. Bahora gusa mu nzozi, bavuga ibintu bitandukanye; aho bagiye hose icyo bazi ni ukuvuga ngo ‘Mufatire ibihano u Rwanda’.“
Yakomeje asaba abayobozi ba RDC kureba kure, bakamenya ko gushinja u Rwanda bidashobora gukemura ibibazo birimo imiyoborere mike, inzangano zishingiye ku moko, imitwe yitwara gisirikare imaze imyaka myinshi, hamwe n’umutekano muke mu baturage.
Ati: “Ariko se nufatira ibihano u Rwanda, birakemuka gute ibibazo byawe? Birakemura gute ikibazo cyo kutita ku bibazo by’igihugu cyawe? Biraha gute uburenganzira abaturage bawe batesetse imyaka myinshi kugeza ubwo bafashe intwaro? Birakemura gute ikibazo cyo kuzana abacanshuro ngo baze bakurwanire?”
Perezida Kagame yasoje avuga ko u Rwanda rugomba gukomeza gukora ibirureba, ariko ko amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo bizagerwaho gusa igihe RDC izashyiraho ubushake bwa politiki kandi igafatanya n’inzego zose z’imbere mu gihugu kuyobora inzira y’amahoro, aho gushakisha ababibagiramo uruhare.






