Perezida Kagame yavuze kuby’ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko nubwo ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryagerageje kugarura amahoro mu bice ryabohoye, bitanejeje ba mpatsinihugu.
Hari mu muhango wo gusoza amasomo y’abasirikare, abapolisi n’abacungagereza barenga 6000, aho bayasoreje mu kigo cya Gabiro tariki ya 25/08/2025.
Iki kigo cya Gabiro giherereye mu ntara y’i Burasirazuba y’iki gihugu cy’u Rwanda.
Mu kiganiro yabahaye, yagishimiyemo abasirikare, abapolisi n’abacungagereza ku kazi, gakomeye, kangombwa bamaze igihe bakora ndetse bakorera n’igihugu cyabo n’abo batisize.
Avuga ko amateka y’u Rwanda yigishije Abanyarwanda byinshi bagomba kubakiraho, birimo akababaro, ibihe bikomeye ariko agaragaza ko icyangombwa ari uko u Rwanda rutazimira.
Yavuze kandi ko hari abigira nk’aho bo baremye abandi, ariko agaragaza ko atari byo. Yakomeje avuga ko niba hari abaremye abandi, abo ari abandi aho kuba abo mu Rwanda.
Yagize ati: “Bivuze ko twebwe nk’abantu twigenera twibeshyaho, n’iyo ibikubeshaho bitaba byuzuye bikaba bituruka ahandi bigomba kwiyongera ku byawe. Ntabwo biza bisimbura uburenganzira wifiteho, bw’icyo uri cyo . Byiyongera ku byawe ndetse ukaba washimira uwabiguhaye.”
Kagame yababwiye ko uwaha Abanyarwanda icyo ari cyo cyose, bitamuha uburenganzira bwo kwitwara nk’uwabaremye.
Anibutsa abakora mu nzego z’umutekano bose ko bafite inshingano nini, haba ku gihugu n’iyo kurinda abaturage b’u Rwanda bakumira ibirura bihora bishaka gucuza Abanyarwanda ibyabo.
Aha ni naho yageze avuga ku mutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Kagame yavuze ko nubwo umutwe wa M23 wagerageje kugarura amahoro mu bice wafashe bya RDC, bitashimishije ba mpatsibihugu.
Yagize ati: “Ariko si ko buri wese abibona, bitari uko atari byo ahubwo abanyamakuru, ibyo bihugu bya mpatsibihugu, bigashaka kwerekana ko ikibazo ari AFC/M23 n’u Rwanda, RDF.”
Yakomeje ati: “N’iyo RDF iza kuba iriyo ibyo bavuga ntabwo ari byo yakora. Muri buka abacanshuro banyuze hano n’abandi bagaherekezwa. Bagasezererwaho neza mu mahoro. Ni RDF yabikoze . Niba ari abicanyi iba yarabishe. None se ni ko byagenze?”
Uyu mutwe yavuzeho, umaze kubohoza hafi igice cyose cy’u Burasirazuba bwa RDC, kuko mu kwezi kwa mbere uyu mwaka yafashe umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu kwa kabiri nabwo ifata uwa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.
Kuri ubu umaze no kubohoza ibice bitandukanye byo muri izi ntara zombi, urebye nta teritware n’imwe idafitemo agace yigaruriye, ahanini zo muri Kivu y’Amajyepfo yewe n’iyo muri Kivu Yaruguru.
Kandi ibice byose ugenzura wabigaruyemo amahoro, kuko abaturage babirimo barishyira bakizana.

