Perezida Kagame yavuze kuri Shampiyona y’isi y’amagare iri kubera i Kigali, ananenga ibihugu birimo u Bubiligi
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yanenze ibihugu birimo n’u Bubiligi, agaragaza ko bitishimiye ko u Rwanda rwakira Shampiyona y’isi y’amagare iri kubera ku murwa mukuru w’iki gihugu aberye perezida.
Uyu mukuru w’iki gihugu cy’u Rwanda, Kagame yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki ya 25/09/2025, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya 194 y’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI), ikaba yabereye i Kigali.
Kagame yavuze ko imyumvire igifitwe n’ibihugu byumva ko amarushanwa akomeye yajya abera mu bihugu byumva ko bikomeye, iyo myumvire “ishaje, ndetse ko icirirtse.”
Yagize ati: “Iyo Afrika cyangwa ikindi gihugu kitamenyerewe gitoranyijwe ngo cyakire igikorwa, byakiranwa gushidikanya ndetse akenshi bamwe bakifuza ko cyacyamburwa. Ku bumva ko kwakira ibikorwa byo kuri uru rwego bigomba kwiharirwa na bake,iyo myumvire ntikigezweho ndetse ntikwiye.”
Hejuru y’ibyo, umukuru w’iki gihugu cy’u Rwanda, yashimiye abakinnyi n’abafana baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku migabane igize iy’i si, bitabira Shampiyona y’isi y’amagare iri kubera i Kigali, avuga ko ubwitabire bwabo ari bwo butuma irushanwa rigira agaciro.
Iri rushanwa ryatangiye ku cyumweru tariki ya 21/09/2025, binateganyijwe ko rizamara iminsi umunani rigasozwa.
Kuva u Rwanda rwaryakira, ibihugu birimo u Bubiligi byakunze kugaragaza ko rutakaryakiriye, kubera ibibazo bishyingiye kuri politiki.