Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba, ababwira ko bakwiye “guhangana aho gusabiriza”
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yabwiye Abanyarwanda ko mu bibabazo igihugu cyabo gifite harimo n’ibituruka hanze birimo ibyo kwegekwaho amakosa y’ibihugu by’ibituranyi, avuga ko igihe cyose hagize ubibatwerera bagomba guhaguruka bagahangana na we bemye , ngo kuko udahanganye ntanyungu ukuramo usibye igihombo.
Kagame yabigarutseho aha’rejo ku wa gatanu tariki ya 24/20/2025, ubwo yakiraga indahiro y’abasenateri batandatu barimo bane aherutse gushyiraho.
Uyu mukuru w’igihugu cy’u Rwanda yibukije akamaro k’inteko ishinga amategeko, by’umwihariko Sena, avuga ko ifite uruhare runini mu miyoborere y’igihugu,kuko ituma izindi nzego z’igihugu zibona aho zishyira imbaraga, kandi ikanakora isuzuma riba rikenewe kugira ngo izo nzego zigume ku murongo.
Kagame yavuze ko Abanyarwanda hari ibyo bifuza kandi ko n’ibyo bakeneye na byo ari byinshi, akaba ari na yo mpamvu inzego ziba zigomba gukora mu buryo bwihariye.
Yakomeje avuga ko bisaba abasenateri gutanga umurongo w’ibyihutirwa bikenewe gukorwa, ndetse bakanagenzura uko bikorwa, no kuba byakorwa mu gihe gikwiye.
Yagize ati: “Politiki yacu akenshi iba igaragara neza mu nyandiko, mu mpapuro, ikintu cy’ibanze cya ngombwa ni uko ibyo byiza byanditswe bishyirwa mu bikorwa ntibihere mu mpapuro gusa, ntibihere mu nyandiko.”
Kagame yavuze ko abashyizwe mu nshingano bazumva neza kandi bazi n’amateka y’aho igihugu kiva n’aho kigana, ndetse n’ibibazo gifite.
Avuga ko u Rwanda rusanzwe rufite ibibazo bituruka imbere, ariko hari n’ibituruka hanze, birimo ibihora byegekwa kuri iki gihugu.
Ati: ” U Rwanda, ni yo umuturanyi yakoze amakosa, yateye ibibazo, inkoni zikubitwa u Rwanda, ni twe tugomba kubisubiza. Ibyo na byo mukwiye kubimenya mu kabishyira ndetse mu mikorere byerekana ko atari ya mikorere isanzwe ya buri munsi y’abantu bose uko bakora abadahuye n’ibyo bibazo. Twebwe dufite icyo kibazo cy’ubwoko bubiri cy’uko tubazwa ibyacu tukabazwa n’iby’abandi, ni ko biteye, aho kugira ngo abantu babe bishakamo imbaraga zo guhangana n’ibyo ngibyo. Kurenganya u Rwanda biri mu mateka, ni amateka ntabwo ari ikintu gishya, ntabwo ari twe tubitera, ariko ni twe tugomba guhungana na byo tukarwana na byo, ntibitubuze inzira.”
Yavuze kandi ko ibyo bibazo byose bidashobora kuvana u Rwanda mu nzira yo kwiyubaka, no kugera aho rushaka kugera.
Yanavuze kandi ko Abanyarwanda bagomba guhora baziriakana ko uburenganzira bwo kubaho amahitamo yabo, batagomba kugira icyo bayagurana, kandi ko igihe cyose bisaba kubiharanira.
Ati: “Ntawe n’umwe dusaba uburenganzira bwacu bwo kubaho, kuko dukwiye kubaho.”
Yanavuze kandi ko guhangana biruta gusabiriza, ati: “Ibyo ni byo Umunyarwanda utabyumva akwiye kumva, tuvuye mu mateka ubaye utayumva uba ufite ikibazo. Guhangana birutaka gusabiriza, mujye muhangana, urebe umuntu mu maso mu mubwire icyo mugomba kuba mu mubwira.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko iyo ari yo politiki u Rwanda rwahisemo, kandi ko amahanga na yo akwiye kwicara abizirikana, kandi ko igihe hari abatumva iki gihugu cyiteguye guhangana na bo.




