Perezida Kagame Yohereje Ubutumwa bwo Gushimira Perezida Museveni ku Ntsinzi ye no Gushimangira Umubano
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yoherereje mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ubutumwa bwo kumushimira ku ntsinzi aherutse kwegukana mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yamwifurije ishya n’ihirwe mu gukomeza kuyobora Uganda no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bayo.
Ubu butumwa bwatangajwe ku rukuta rwa X rwa Perezida Kagame mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki ya 19/01/2026. Perezida Kagame yagaragaje ko yishimiye kongera gutorerwa kwa Perezida Museveni, anemeza ko u Rwanda rwiteguye gukomeza guteza imbere umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati:
“Ndakwifuriza ibyiza wowe n’abaturage ba Uganda, mu gihe ukomeje gukorera igihugu cyawe ku bw’iterambere n’imibereho myiza y’abagituye.”
Yakomeje ashimangira ko yiteguye gukomeza gushimangira umubano n’ubutwererane bukomeye kandi butanga umusaruro hagati y’u Rwanda na Uganda.
Tariki ya 16/01/2026 ni bwo hatangajwe ko Perezida Museveni yegukanye manda ye ya karindwi, nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 15/01/2026. Yabonye amajwi 71,6%, atsinda abandi bakandida barindwi bari bahatanye, barimo Robert Kyagulanyi, uzwi ku izina rya Bobi Wine, wagize amajwi 24,72%.
U Rwanda na Uganda bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku bucuruzi, politike n’umutekano. Mu gihembwe cya gatatu cya 2025, u Rwanda rwohereje muri Uganda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 16,4 z’amadolari y’Amerika, bigaragaza uruhare rukomeye rw’ubuhahirane mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu byombi.
Uyu mubano ntushingira gusa ku kuba ari ibihugu bituranye, ahubwo wubakiye ku mateka asangiwe, umuco n’indimi bihuje, kimwe no ku bufatanye mu by’iterambere, politike n’igisirikare.
Mu myaka amaze ku butegetsi, Perezida Museveni yagaragaje ubushake bwo kubana neza n’u Rwanda, anashimirwa uruhare yagize mu kwita ku mpunzi z’Abanyarwanda zari zarambuwe uburenganzira ku gihugu cyabo ndetse no gushyigikira gahunda z’ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za Leta mu gukemura ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside, Uganda yakomeje gutsura umubano mwiza n’u Rwanda. Nubwo mu bihe byashize uwo mubano wigeze guhura n’imbogamizi, cyane cyane hagati ya 2017 na 2019 bitewe no kutizerana politike, ubu urakomeje gusigasirwa ku buryo butanga inyungu zifatika ku baturage b’ibihugu byombi.




