• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 21, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Perezida Kim Jong Un Yarapfuye? Ibihuha ku Rupfu Rwe Byatunguye Isi, Dore Aho Byaturutse!

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 21, 2026
in World News
0
Perezida Kim Jong Un Yarapfuye? Ibihuha ku Rupfu Rwe Byatunguye Isi, Dore Aho Byaturutse!
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Kim Jong Un Yarapfuye? Ibihuha ku Rupfu Rwe Byatunguye Isi, Dore Aho Byaturutse!

Minembwe Capital News (MCN)

Ibihuha bivuga ko Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yapfuye byakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ku wa Mbere, tariki ya 19, no ku wa Kabiri, tariki ya 20/10/2026. Ibyo byatumye havuka impaka ku buzima bwe no ku ngaruka urupfu rwe rwashobora kugira ku mutekano mpuzamahanga.

Aya makuru yatangijwe na Wanjun Xie, Umushinwa utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igihugu cye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wayatangaje ku rubuga rwa X. Yavuze ko Kim Jong Un yagize ikibazo gikomeye cyo kuva amaraso mu bwonko, akajyanwa mu bitaro i Beijing mu Bushinwa, ariko nyuma akaza gupfa.

Xie yanavuze ko umurambo wa Kim Jong Un wajyanywe rwihishwa muri Koreya ya Ruguru, ubutegetsi bw’icyo gihugu bukagumana ibanga ry’urupfu rwe. Icyakora, ntiyatanze ibimenyetso bifatika bishyigikira ibyo yavugaga.

Hari ibitangazamakuru byasakaje aya makuru, birimo Yonhap News Agency yo muri Koreya y’Epfo, The Sun cyo mu Bwongereza, New York Post cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na The Economic Times cyo mu Buhinde. Byifashishije inyandiko zari zamaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga. Icyakora, inkomoko y’ibihuha izwi ni inyandiko ya Xie yashyizwe ku rubuga rwa X.

Ku rundi ruhande, ibitangazamakuru bya Leta ya Koreya ya Ruguru byasohoye amafoto ya Kim Jong Un ari kumwe n’umukobwa we, Kim Ju Ae, basuye imurikagurisha ry’imyambaro n’inkweto i Pyongyang ku wa Mbere, tariki ya 19/10/2026, nyuma y’amasaha make Xie atangaje ko yapfuye.

Ayo mafoto yagaragaje ko ibitangazamakuru bya Leta byakomeje gutangaza ibikorwa bya Kim Jong Un, ibyo bikaba byaranyuranyije n’ibihuha byavugaga ko yapfuye.

Inzego z’umutekano n’abadipolomate ba Koreya y’Epfo na bo bavuze ko nta makuru bafite yemeza ibyo bivugwa.

Kuki amakuru nk’aya ateza impungenge?

Koreya ya Ruguru ni igihugu gifunze cyane, cyane cyane ku makuru ajyanye n’ubuyobozi bwacyo. Ibyo bituma kugenzura amakuru yerekeye ubuzima bwa Kim Jong Un bigorana, bityo ibihuha bikaba bishobora gukwirakwira vuba bitarabonerwa ibimenyetso bifatika.

Mu gihe Kim Jong Un yaba apfuye cyangwa agatakaza ubushobozi bwo kuyobora igihugu mu buryo butunguranye, hashobora kuvuka ibibazo bijyanye n’uzamusimbura, kugenzura intwaro kirimbuzi z’icyo gihugu no kubungabunga umutekano mu karere.

Ibyo byahangayikisha cyane u Bushinwa, Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifite ingabo ziri muri Koreya y’Epfo.

Nubwo amakuru yerekeye ubuzima bwa Kim Jong Un akomeje gukurura impaka, nta bimenyetso byizewe byatanzwe muri aya makuru byemeza ko arwaye indwara runaka cyangwa ko yapfuye, nk’uko Wanjun Xie yabitangaje.

Minembwe Capital News (MCN)

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?