Perezida Lourenço yanze kohereza ingabo muri RDC, ashyigikira ibiganiro hagati y’Abanye-Congo
Amakuru yizewe yemeza ko Perezida João Lourenço wa Angola, ubu uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu mwaka wa 2025, yanze icyifuzo cyo kohereza ingabo z’igihugu cye mu ntara ya Katanga no mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho umutekano ukomeje kuzamba.
João Lourenço, wahoze ari umuhuza mu bibazo by’umutekano bimaze igihe byugarije uburasirazuba bwa RDC, yahisemo gushimangira inzira y’amahoro ishingiye ku biganiro hagati y’Abanye-Congo ubwabo, aho gufata icyemezo cyo gutabara hakoreshejwe imbaraga za gisirikare.
Iyi myanzuro ye yateje impaka mu bayobozi bamwe bo mu karere, bashaka igisubizo cyihuse ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Gusa ku rundi ruhande, hari abamushyigikiye bavuga ko gukemura ibibazo bya RDC bisaba ibiganiro birambye, aho gukomeza intambara zidasiba kongera umubare w’impunzi n’ibikomere ku baturage.
Ubuyobozi bwa AU nabwo burasabwa kugira uruhare rufatika mu gushakira umuti urambye ikibazo cya RDC, aho hakomeje kuvugwa ubugizi bwa nabi, ubusahuzi bw’umutungo kamere, n’imvururu zishingiye ku moko n’inyungu za politiki.
Perezida Lourenço arakangurira ubuyobozi bwa Kinshasa kwihutira gushyira imbere ubwumvikane n’ubwiyunge, aho gukomeza inzira y’intambara, agaragaza ko amahoro arambye muri Congo ashobora kugerwaho gusa binyuze mu bwiyunge bw’Abanye-Congo ubwabo.
Perezida Lourenço yari yasabwe na Kinshasa gutanga ingabo kugira ngo zifashe guhangana n’ihuriro AFC/M23, rimaze kwigarurira ibice byinshi bya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.






