Mu gisirikare cya Uganda habaye impinduka zikomeye zasize Gen Muhoozi Kainarugaba agizwe umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda.
Ni impinduka zakozwe na perezida Yoweli Kaguta Museveni, usanzwe ari nawe mugaba mukuru w’ikirenga w’i ngabo za Uganda, wagize “umuhungu we gukurira igisirikare cyose cyo mu gihugu abereye perezida.
Muhoozi Kainarugaba yari asanzwe ari umujyanama mukuru wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni mu bikorwa byihariye.
Gen Muhoozi Kainarugaba asimbuye kuri uyu mwanya Gen Wilson Mbasu Mbandi wagizwe umunyabanga wa leta ushinzwe ubucuruzi, inganda ndetse n’amakoperative mu bijyanye n’ubucuruzi.
Muhoozi yagiye ahabwa izindi nshingano mu gisirikare cya Uganda mu minsi ishize. Yabayeho umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka ndetse no kuba umuyobozi mukuru w’u mutwe udasanzwe wa SFC.
Izimpinduka kandi zasize Lt Gen Sam Okiding abaye umugaba mukuru w’u ngirije, asimbuye kuri uyu mwanya Lt Gen Peter Elwelu.
Naho Major Gen Jack Agonza Bakasumba, yabaye umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, ndetse n’umuhuza bikorwa winzego zishinzwe umutekano, ni inshingano asimbuye ho Major Gen Leopold Kyanda.
Mu gihe Brig Gen David Mugisha, we yahawe kuyobora umutwe udasanzwe w’ingabo za SFC.
Naho Colonel Asaph Nyakikuru yazamuwe mu ntera agirwa Brig Gen, anahabwa kuyobora abakomando bo muri special Force ya Uganda.
MCN.