• About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, November 25, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Ndayishimiye: Amagambo Yavugiye i Gitega Yongeye Kuzamura Umukungugu, N’Izina Riteye Isoni Yiswe Ryongera Kuvugwa!

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 24, 2026
in Regional Politics
0
Perezida Ndayishimiye: Amagambo Yavugiye i Gitega Yongeye Kuzamura Umukungugu, N’Izina Riteye Isoni Yiswe Ryongera Kuvugwa!
73
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Ndayishimiye: Amagambo Yavugiye i Gitega Yongeye Kuzamura Umukungugu, N’Izina Riteye Isoni Yiswe Ryongera Kuvugwa!

MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yongeye kuvugisha benshi nyuma y’amagambo akomeye yavugiye mu muhango wabereye i Gitega, aho yashinjije Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kugira uruhare mu gutegura ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’Abahutu muri Kaminuza y’u Burundi mu 1995. Aya magambo yongeye guteza impaka ku miterere y’imvugo ye, cyane cyane ko bivugwa ko no mu bihe byashize bamwe mu bo bakoranaga muri CNDD-FDD bamwitaga “Kirogorogo”, izina ryamwitirirwaga rimugaragaza nk’umuntu urangwa no kuvuga byinshi, rimwe na rimwe atabanje gutekereza bihagije ku ngaruka z’amagambo ye.

Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye, birimo Rushyashya, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24/11/ 2026, iri zina ngo ryatangiye gukoreshwa akiri mu ishyamba, mbere y’uko agera ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Icyo gitangazamakuru kivuga ko Ndayishimiye yari asanzwe azwi mu bo bakoranaga nk’umuntu urangwa no kugira amagambo menshi, rimwe na rimwe akavuga ibintu atabanje kubitekerezaho bihagije.

Ku itariki ya 21/11/2026, mu muhango wabereye kuri Stade Ingoma i Gitega wo gusoza icyumweru cyahariwe abarwanyi ba CNDD-FDD, Ndayishimiye yashinje Perezida Kagame gutegura ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’Abahutu muri Kaminuza y’u Burundi mu 1995. Ibyo birego byakuruye impaka kubera uburemere bwabyo n’ingaruka bishobora kugira ku mubano w’u Burundi n’u Rwanda.

Kugira ngo aya magambo ashyirwe mu ishusho yagutse y’amateka ya politiki n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari, ni ngombwa kureba imikoranire yavuzwe hagati ya CNDD yari iyobowe na Léonard Nyangoma na bamwe mu bahoze mu ngabo za Leta yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Nyuma yo gutsindwa kw’izo ngabo, bamwe mu bahoze muri Ex-FAR n’abagize umutwe w’Interahamwe bahungiye mu cyahoze ari Zaïre, ari yo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu. Bamwe muri bo bakomeje ibikorwa bya politiki n’ibya gisirikare, ndetse bagirana imikoranire n’indi mitwe yitwaje intwaro yo mu karere.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ifite nimero S/1998/777 igaragaza ko Ex-FAR na CNDD byari bifitanye imikoranire mu bya politiki no mu bya gisirikare. Ku itariki ya 22/05/ 1995, i Bukavu, ubuyobozi bwa Ex-FAR bwari buhagarariwe na Général-Major Augustin Bizimungu bwagiranye amasezerano y’ubufatanye na CNDD, yari ihagarariwe na Léonard Nyangoma.

Ayo masezerano yari akubiyemo ubufatanye mu bya politiki, ibikorwa bya gisirikare, ubutasi, itumanaho no guhererekanya ibikoresho. Iyo mikoranire yanageze ku bijyanye n’amahugurwa n’ubujyanama mu bya gisirikare. Muri abo bavugwa harimo Colonel Édouard Gasarabwe, woherejwe n’ubuyobozi bwa Ex-FAR kugira ngo afashe CNDD.

Ku itariki ya 13/09/ 1995, Ex-FAR yashyikirije CNDD ibikoresho by’itumanaho byakoreshejwe mu gushinga radiyo yayo yitwaga Radio Demokarasi. Ibi bigaragaza ko ubufatanye bw’impande zombi butagarukiye ku nyungu za politiki n’igisirikare gusa, ahubwo bwari bukubiyemo no guhererekanya amakuru n’ubushobozi bwo kugeza ubutumwa ku baturage.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu bayigizemo uruhare bakomeje ibikorwa byabo mu karere, ndetse bamwe bagirana imikoranire n’indi mitwe yitwaje intwaro, harimo na FDLR yaje kuvuka nyuma. Aya mateka ni imwe mu ngingo zigarukwaho mu isesengura ry’imibanire y’imitwe yitwaje intwaro yo mu karere n’ingaruka zayo ku mutekano w’Ibiyaga Bigari.

Muri iki gihe, imikoranire ivugwa hagati y’ingabo z’u Burundi n’ihuriro ry’ingabo ririmo FDLR mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo ikomeje guteza impaka.

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agaragaza ububi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside, gukwirakwiza urwango no gukoresha amacakubiri ashingiye ku moko mu nyungu za politiki. Ni muri urwo rwego amagambo yose avugwa n’abayobozi bakuru b’ibihugu agomba gushingira ku kuri no ku bimenyetso bifatika, hagamijwe kubungabunga amahoro n’umubano mwiza hagati y’ibihugu.

Iyo umuntu ari ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, amagambo ye agira uburemere n’ingaruka birenze ubushobozi bwe bwite, kuko ashobora kugira ingaruka ku baturage, ku mubano w’ibihugu no ku mutekano w’akarere. Bityo, ibirego bikomeye nka biriya Perezida Ndayishimiye yagejeje kuri mugenzi we w’u Rwanda bisaba ibimenyetso bifatika n’ubushishozi mu mvugo, aho gukomeza kongera ubushyamirane bwa politiki hagati y’ibihugu byombi.

MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)

Tags: GitegaIjamboJenosideNdayishimiye

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?