Perezida Ndayishimiye arashinjwa kudobya ibiganiro byari hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ni we nyiribayazana w’ibibazo bitagura iherezo hagati y’igihugu cye n’icy’u Rwanda, nk’uko byagiye bigaragazwa n’abantu batandukanye.
Muri raporo y’impuguke z’umuryango w’Abibumbye yashyizwe ahagaragara mu minsi mike ishize, yavuga ko “ubwo perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yibasiraga cyane u Rwanda mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, yabiterwaga n’uko AFC/M23 yarikomeje kwigarurira ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, biherereye ku mupaka w’u Burundi.”
Ni mu gihe u Burundi na RDC hamwe na FDLR basanzwe bifatanya mu ku rwanya ihuriro rya Alliance Fleuve AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa. U Burundi bukaba bushinja u Rwanda gufasha AFC/M23 ndetse n’umutwe witwaje intwaro wa Red-Tabara. Ibyo u Rwanda rwabiteye utwatsi kenshi, rusobanura ko ari ibirego bidafite ishingiro.
Ibiganiro by’u Rwanda n’u Burundi byabaye mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka byanatumye Ndayishimiye acururuka, ariko kwihangana biramunanira kuko mumpera z’uko kwezi ubwo AFC/M23 yongeraga gufata ibindi bice muri Kivu y’Amajyepfo nabwo yongeye kwibasira u Rwanda bikomeye.
Yagize ati: “Turabizi ko u Rwanda ruri kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa RDC, rubicishije mu mutwe wa Red-Tabara. Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri RDC, na twe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”
Impuguke za Loni, zivuga ko kuva Ndayishimiye atangaje ibyo, mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane, yohereje abasirikare benshi bari hagati y’ibihumbi 7000 na 9000 muri Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane mu Kibaya cya Rusizi kiri ku mupaka w’u Rwanda na RDC no mu misozi miremire y’i Mulenge muri za teritware ya Fizi, Mwenga na Uvira, kugira ngo zikumire AFC/M23/Twirwaneho.
Ingabo z’u Burundi zikorana bihoraho n’iza RDC, n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ndetse n’uwa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mu kwezi kwa gatatu kandi, intumwa z’u Rwanda n’iz’u Burundi zikorera mu nzego z’umutekano n’ubutasi zahuye inshuro 2, ziganira ku buryo zakwifatanya mu gukumira ibyahungabanya umutekano w’ibihugu byombi.
Icyo gihe minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko hari guterwa intambwe nziza ishobora gutuma u Rwanda n’u Burundi byongera kubana neza.
Kuko yagize ati: “U Rwanda n’u Burundi biri gutera intambwe nziza yo guhagarika ubushyamirane no kumvikana, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi.”
Nyuma hahise haba icyizere ko perezida w’u Burundi atazongera kwibasira u Rwanda nk’uko yabigenje mu mpera z’umwaka ushize, ubwo yarukangishaga kugira umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwarwo, akanarushinja gushaka gutera igihugu cye.
Igitangaje, hataracya kabiri, yahise yongera kurwibasira kubi, anagaragaza ko Abarundi biteguye guhangana na rwo.
Gusa, Nduhungirehe yarabyirengagije, atangaza ko u Rwanda rwifuza kubana mu mahoro n’u Burundi, ariko avuga ko buri gihe iyo hari guterwa intambwe nziza, Ndayishimiye abidobya yifashishije ibiganiro mu bitangazamakuru.
Yagize ati: “Iyo uvuze ngo u Rwanda rushaka gutera u Burundi, ibyo ntabwo bishingiye ku kuri, n’Abarundi barabizi. Twifuza ko izo mvugo zagabanyuka ku ruhande rw’u Burundi hanyuma tugakomeza gufatanya, igihe n’ikigera umubano uzongera ugaruke.”
Hari nubwo Ndayishimiye yageze aho avuga ko igihe cyose u Rwanda rutazamuha abantu bagerageje gukubita Coup d’etat perezida Peter Nkurunziza mu kwezi kwa gatanu umwaka wa 2015, imipaka ihuza ibihugu byombi itazafungura. Peter Nkurunziza ni we Ndayishimiye yasimbuye ku butegetsi.
Imipaka y’u Burundi yafunzwe mu 2015, ifungurwa mu 2022, yongera gufungwa mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2024, hari nyuma y’aho umutwe wa Red-Tabara ugabye igitero muri zone Gatumba mu ntara ya Bujumbura, hafi y’umupaka w’iki gihugu na RDC.