• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi berekeje mu Burusiya: Dore ikibajyanye

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 28, 2026
in Regional Politics
0
Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi berekeje mu Burusiya: Dore ikibajyanye
66
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi berekeje mu Burusiya: Dore ikibajyanye

Minembwe Capital News (MCN)

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi, berekeje i Moscow mu Burusiya, aho bitabiriye Inama ya Gatatu ihuza u Burusiya n’ibihugu bya Afurika, iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatatu, igakomeza no ku wa Kane, tariki ya 29/10/2026.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi byatangaje ko Ndayishimiye yahagurutse mu Burundi ku munsi w’ejo, tariki ya 27/10/2026, aherekejwe n’umugore we, Angeline Ndayishimiye. Biteganyijwe ko agira uruhare mu kuyobora ibikorwa by’iyi nama, mu gihe ayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ku ruhande rwa RDC, Ibiro bya Perezida byatangaje ko Tshisekedi yageze i Moscow ku munsi w’ejo, tariki ya 27/10/2026. Urugendo rwe rugamije kwagura ubufatanye mpuzamahanga bwa RDC no gushimangira umubano wayo n’u Burusiya.

Mu ruzinduko rwe, Tshisekedi ateganyijwe kugirana ibiganiro na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu Ngoro ya Kremlin. Hateganyijwe kandi gusinywa amasezerano y’ubufatanye mu nzego z’ubuzima, ubucuruzi, ubushakashatsi mu bya siyansi n’ikoranabuhanga. Byongeye kandi, biteganyijwe ko urubyiruko rwa Congo ruzahugurwa binyuze muri gahunda ya Alabuga Start.

Iyi nama igamije gushimangira ubufatanye hagati y’u Burusiya n’ibihugu bya Afurika mu bya politiki, ubukungu, ubucuruzi, dipolomasi n’ikoranabuhanga.

Minembwe Capital News (MCN)

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?