Perezida Ndayishimiye Ntavuga Rumwe na Minisitiri We Wavuze ko Qatar Yishe Amasezerano y’Amahoro muri RDC
Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko igihugu cye giha agaciro kandi gishimira uruhare rukomeye Leta ya Qatar imaze kugira mu buhuza no gushakira amahoro ikibazo kimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ibi yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, mu gisa no gusobanura no gukosora imvugo yari iherutse gutangazwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, ikaba yarafashwe nabi.
Ibi byatangajwe na Perezida Ndayishimiye byakurikiye ubutumwa Minisitiri Édouard Bizimana yari yanditse ku wa Gatandatu nijoro kuri X, avuga ko ari “ingenzi gushimangira uruhare rubi rwa Qatar mu gukoresha ijambo n’amafaranga yayo, bigatuma Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitagira icyo zikora” ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC. Muri ubwo butumwa, Minisitiri Bizimana yanashinje u Rwanda “gukomeza gufata uduce twa RDC” binyuranyije n’amasezerano ya Washington, mu gihe Amerika ngo itagira icyo ibikoraho.
Nyuma y’ubwo butumwa bukomeje guteza impaka n’ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri Bizimana yahisemo kubusiba. Icyakora, kuri iki Cyumweru nimugoroba, Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko hari hakenewe gusobanura no gushyira mu murongo ibyari byatangajwe, nubwo atigeze atunga urutoki Minisitiri we mu izina.
Mu butumwa bwe, Perezida Ndayishimiye yibukije ko ari ingenzi kwirinda imvugo iyo ari yo yose ishobora kumvikana nabi, cyane cyane ku bijyanye n’uruhare rwa Qatar, igihugu yashimangiye ko cyatanze umusanzu ugaragara mu guteza imbere amahoro n’ituze mu karere.
Kugeza ubu, Leta ya Qatar ntiragira icyo itangaza ku mugaragaro ku byavuzwe na Minisitiri Bizimana.
U Burundi bufitanye na RDC amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, atuma ingabo zabwo ziri mu burasirazuba bwa Congo zifatanya n’iza RDC mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, harimo n’umutwe wa M23. Ibihugu bimwe byo mu Burengerazuba, Umuryango w’Abibumbye (ONU), ndetse n’abategetsi bo muri Kinshasa na Gitega, bakomeje gushinja u Rwanda gufasha uyu mutwe, mu gihe Kigali ibihakana yivuye inyuma, ivuga ko yafashe gusa ingamba zo kwirinda no kurinda umutekano wayo.
Qatar imaze igihe igaragaza umuhate udasanzwe mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC. Mu kwezi kwa gatatu k’umwaka ushize, mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na RDC wari umeze nabi kurusha uko byari byarigeze bigenda, Qatar yatunguye benshi ihuza Perezida Félix Tshisekedi na Paul Kagame i Doha.
Nubwo Leta ya Kinshasa yari yarashyizeho “umurongo utukura” w’uko itazigera iganira n’umutwe wa M23, Qatar yashoboye guhuza impande zitandukanye i Doha. Mu kwezi kwa kane, impande zari mu biganiro zemeranyije guhagarika imirwano no gutangira ibiganiro bigamije kubwizanya ukuri mu buryo bwubaka. Icyakora, n’ubwo ayo masezerano yavuzweho, imirwano ntiyigeze ihagarara burundu, impande zombi zikomeza gushinjanya kutubahiriza ibyo zumvikanyeho.
Kuri ubu, hari ibimenyetso by’uko ibiganiro byaberaga i Doha byahagaze, ndetse hakaba n’amakuru ataremezwa ku mugaragaro avuga ko Leta ya Kinshasa yaba yarivanye muri ibi biganiro, ibintu bikomeje gusiga ejo hazaza h’amahoro mu burasirazuba bwa RDC mu mwijima.
Ibyatangajwe na Perezida Ndayishimiye byafashwe nk’ikimenyetso cyo gusubiza ibintu mu murongo wa dipolomasi, no gushimangira ko u Burundi bukomeje kubona Qatar nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu gushakira amahoro akarere kose k’Ibiyaga Bigari.






