Perezida Ndayishimiye Yanyeganyeje u Burundi Bwose ngo Yabaye Perezida wa Afurika
Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yagarutse mu gihugu cye avuye mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), aho yahawe inshingano zo kuyobora Inteko Rusange y’uyu muryango mu gihe cy’umwaka umwe, asimbuye Perezida wa Angola, João Lourenço.
Izi nshingano ziza zikurikira ihame ry’uyu muryango ryo gusimburana ku bayobozi b’ibihugu mu kuyobora Inteko Rusange, hagamijwe kwimakaza uburinganire n’ubufatanye mu bihugu bigize Afurika Yunze Ubumwe.
Akimara kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bujumbura, Perezida Ndayishimiye yakiriwe n’imbaga y’abaturage, abayobozi mu nzego zitandukanye, n’amatsinda y’ababyinnyi n’abaririmbyi b’umuco gakondo. Imihanda minini y’umujyi wa Bujumbura yari yuzuyemo abaturage baje kumwakira, bamwe bafashe amabendera y’u Burundi n’ay’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Abahanzi n’abanyamatorero gakondo bacurangaga ingoma z’ikirundi, baririmba indirimbo z’ishimwe n’izo gushimira Imana, bamwe baririmba amagambo agira ati: “Uri Imana y’akandi karyo, Imana ihindura ibihe…,” bashimangira ko babona iyi nshingano nk’umugisha udasanzwe ku gihugu.
Abandi bumvikanye bavuga bati: “Ibi twarabisengeye cyane,” bagaragaza ko babifata nk’igisubizo ku byifuzo byabo by’igihe kirekire byo kubona u Burundi bugira ijambo rikomeye ku rwego rw’umugabane.
Perezida Ndayishimiye, uzwi ku izina ry’akabyiniriro ka “NEVA”, ndetse bamwe bakamwita “Sebarundi”, yagaragaje ibyishimo n’ishimwe ku bw’icyizere yagiriwe. Yari aherekejwe n’umufasha we, wari wambaye imishanana y’ikirundi, agaragaza ubwuzu mu gusuhuza no kwakira indamutso z’abaturage.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe washinzwe mu 2002, usimbura Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA), ufite intego yo kwimakaza ubumwe, amahoro, umutekano n’iterambere rirambye ku mugabane wa Afurika.
Kuyobora Inteko Rusange y’uyu muryango ni inshingano ikomeye, kuko ushinzwe kuyobora inama zihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma, gutanga umurongo ku byemezo bikomeye by’umugabane, no guhagararira Afurika mu biganiro mpuzamahanga.
Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yavuze ko uyu ari “umunsi w’umugisha n’ishema rikomeye ku Burundi,” ashimangira ko ari bwo bwa mbere mu mateka y’uyu muryango u Burundi buhawe inshingano zo kuwuyobora ku rwego rw’Inteko Rusange.
Yagize ati: “Ni icyizere gikomeye twagiriwe nk’igihugu. Tuzakoresha izi nshingano mu guteza imbere ubumwe bw’Abanyafurika, amahoro n’iterambere rirambye.”
Izi nshingano zishobora kongera isura y’u Burundi ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye na dipolomasi n’ubufatanye n’ibindi bihugu bya Afurika.
Mu byishimo byari byuzuye mu mihanda ya Bujumbura, hari n’abahise bamwita “Papa wa Afurika”, bagaragaza icyizere ko azaharanira inyungu z’umugabane wose, atari iz’u Burundi gusa.
Ibi birori byagaragaje uko abaturage benshi babifata nk’intambwe ikomeye mu mateka ya politiki y’u Burundi, ndetse nk’icyerekana ko igihugu kiri kugenda gifata umwanya ugaragara mu ruhando rw’ibihugu bya Afurika.







