• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, February 26, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Ndayishimiye Yatangije Umwaka Mushya Yibasira u Rwanda Bikomeye

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 1, 2026
in Regional Politics
0
Perezida Ndayishimiye Yatangije Umwaka Mushya Yibasira u Rwanda Bikomeye
72
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Ndayishimiye Yatangije Umwaka Mushya Yibasira u Rwanda Bikomeye

You might also like

MONUSCO Yakiriye Intumwa za MCVE+ i Goma mu Rwego rwo Gukurikirana Ihagarikwa ry’Imirwano

Perezida Trump Yongeye Kuvuga ku Ntambara Ibera muri RDC

Iby’Ingabo n’Indege z’Intambara za Angola Zoherejwe Byeruye mu Ntambara yo muri RDC n’Ibice Zoherejwemo

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangije umwaka mushya atanga amagambo akomeye yibasira u Rwanda, arushinja kuba rufite umugambi wo gutera igihugu cye no gucumbikira abantu avuga ko bashaka guhungabanya umutekano w’u Burundi.

Mu ijambo risoza umwaka wa 2025 yagejeje ku Barundi tariki ya 31/12, Ndayishimiye yongeye kugaruka ku byo yita umubano urimo inzika hagati y’u Burundi n’u Rwanda, ashinja Kigali kutagaragaza ubushake bwo guteza imbere amahoro mu karere. Yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bitarimo ubushake bwo kubana neza n’abaturanyi, mu gihe ibindi bihugu byo byihatira kubungabunga umutekano n’imibanire myiza.

Uyu mukuru w’igihugu kandi yashinje u Rwanda gutera Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), avuga ko ibibera muri icyo gihugu u Burundi bubikurikiranira hafi bitewe n’amateka y’inzika avuga ko bifitanye. Yongeyeho ko u Rwanda rukomeje gucumbikira abantu yise “abicanyi bahigira u Burundi,” anavuga ko ibyo bitatanga icyizere cy’uko u Burundi butazibasirwa nyuma ya RDC. Ibyo yabishingiye ku magambo yavuze ko yatanzwe n’Abarundi baba mu Rwanda no mu Burayi.

Ibi birego Ndayishimiye abitangaje mu gihe ari umwe mu bayobozi bitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC. Muri uwo muhango ndetse no mu biganiro byawubanjirije, nta na hamwe byigeze bigaragazwa ko u Rwanda rwateye RDC. Ahubwo, amagambo nk’aya akomeje kugaragara nk’imvugo ikoreshwa na bamwe mu bayobozi bo mu karere mu kwihunza ibibazo by’umutekano muke bifitanye isano n’umutwe wa AFC/M23, ndetse no gushaka gusabira u Rwanda ibihano mpuzamahanga.

Ushingiye kuri iyi mvugo, bigaragara ko Perezida Ndayishimiye akomeje gushyira u Burundi mu murongo umwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, imitwe irimo FDLR na Wazalendo, ndetse n’abandi bafatanyije mu rugamba rwo guhangana na AFC/M23.

Muri iryo jambo, Ndayishimiye yakomeje gushinja u Rwanda kuba rufite umugambi wo gutera u Burundi, anavuga ko umubano w’ibihugu byombi utazatungana hatarashyikirizwa u Burundi abantu bashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi mu 2015. Yavuze ko u Burundi bukomeje kugaragaza ubushake bwo kuganira n’u Rwanda mu gushaka ibisobanuro n’umuti w’ibibazo bihari, ariko agaragaza impungenge zishingiye ku kuba, nk’uko abivuga, nta bisobanuro byemeza byigeze bitangwa n’abayobozi b’u Rwanda ku byo ashinja icyo gihugu.

Ibi abitangaje mu gihe u Rwanda rukomeje gusobanura ko Abarundi bashakishwa ku byaha byo kugerageza guhirika ubutegetsi baba ku butaka bwarwo ari impunzi zirengerwa n’amategeko mpuzamahanga, bityo ko kubohereza mu Burundi bitari mu bubasha bwarwo.

Ndayishimiye akomeje gushinja u Rwanda kuba intandaro y’umubano mubi hagati y’ibihugu byombi, mu gihe ku rundi ruhande yirengagiza imikoranire ivugwa hagati y’ubutegetsi bwe n’abagize umutwe wa FDLR wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ibirego bivuga uruhare rw’ingabo z’u Burundi mu migambi ya RDC igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Iyi mvugo ikomeje kuzamura impungenge ku hazaza h’umubano w’ibihugu byombi, ndetse no ku ngaruka zishobora kugira ku mutekano n’ituze by’akarere kose.

Tags: NdayishimiyeUmwaka mushya WA 2026Yibasiye u Rwanda
Share29Tweet18Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

MONUSCO Yakiriye Intumwa za MCVE+ i Goma mu Rwego rwo Gukurikirana Ihagarikwa ry’Imirwano

by Bahanda Bruce
February 25, 2026
0
MONUSCO Yakiriye Intumwa za MCVE+ i Goma mu Rwego rwo Gukurikirana Ihagarikwa ry’Imirwano

MONUSCO Yakiriye Intumwa za MCVE+ i Goma mu Rwego rwo Gukurikirana Ihagarikwa ry’Imirwano Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25/02/2026, mu mujyi wa Goma, Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe...

Read moreDetails

Perezida Trump Yongeye Kuvuga ku Ntambara Ibera muri RDC

by Bahanda Bruce
February 25, 2026
0
Perezida Trump Yongeye Kuvuga ku Ntambara Ibera muri RDC

Perezida Trump Yongeye Kuvuga ku Ntambara Ibera muri RDC Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gushyira intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Read moreDetails

Iby’Ingabo n’Indege z’Intambara za Angola Zoherejwe Byeruye mu Ntambara yo muri RDC n’Ibice Zoherejwemo

by Bahanda Bruce
February 24, 2026
0
Iby’Ingabo n’Indege z’Intambara za Angola Zoherejwe Byeruye mu Ntambara yo muri RDC n’Ibice Zoherejwemo

Iby’Ingabo n’Indege z’Intambara za Angola Zoherejwe Byeruye mu Ntambara yo muri RDC n’Ibice Zoherejwemo Igihugu cya Angola cyinjiye ku mugaragaro mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira...

Read moreDetails

Amakuru Mashya ku Myiteguro ya Perezida Tshisekedi yo Kwakira Abanyarwanda Barimo Kayumba Nyamwasa

by Bahanda Bruce
February 24, 2026
0
Amakuru Mashya ku Myiteguro ya Perezida Tshisekedi yo Kwakira Abanyarwanda Barimo Kayumba Nyamwasa

Amakuru Mashya ku Myiteguro ya Perezida Tshisekedi yo Kwakira Abanyarwanda Barimo Kayumba Nyamwasa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari mu myiteguro yo...

Read moreDetails

“FDLR Ikiriho ni Inkingi y’Imvugo z’Urwango mu Karere k’Ibiyaga Bigari” – Minisitiri Nduhungirehe

by Bahanda Bruce
February 24, 2026
0
“FDLR Ikiriho ni Inkingi y’Imvugo z’Urwango mu Karere k’Ibiyaga Bigari” – Minisitiri Nduhungirehe

“FDLR Ikiriho ni Inkingi y’Imvugo z’Urwango mu Karere k’Ibiyaga Bigari” – Minisitiri Nduhungirehe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko imvugo zibiba urwango n’ingengabitekerezo...

Read moreDetails
Next Post
AFC/M23 Yeruriye Amerika: “Ntidushaka Kongera Kwemera Ibyabaye i Uvira”

AFC/M23 Yashinje Leta ya RDC Gutesha Agaciro Amasezerano ya Doha, Iburira ko Iki Gihugu Kiri mu Kaga

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?