Perezida Ndayishimiye Yatangije Umwaka Mushya Yibasira u Rwanda Bikomeye
Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangije umwaka mushya atanga amagambo akomeye yibasira u Rwanda, arushinja kuba rufite umugambi wo gutera igihugu cye no gucumbikira abantu avuga ko bashaka guhungabanya umutekano w’u Burundi.
Mu ijambo risoza umwaka wa 2025 yagejeje ku Barundi tariki ya 31/12, Ndayishimiye yongeye kugaruka ku byo yita umubano urimo inzika hagati y’u Burundi n’u Rwanda, ashinja Kigali kutagaragaza ubushake bwo guteza imbere amahoro mu karere. Yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bitarimo ubushake bwo kubana neza n’abaturanyi, mu gihe ibindi bihugu byo byihatira kubungabunga umutekano n’imibanire myiza.
Uyu mukuru w’igihugu kandi yashinje u Rwanda gutera Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), avuga ko ibibera muri icyo gihugu u Burundi bubikurikiranira hafi bitewe n’amateka y’inzika avuga ko bifitanye. Yongeyeho ko u Rwanda rukomeje gucumbikira abantu yise “abicanyi bahigira u Burundi,” anavuga ko ibyo bitatanga icyizere cy’uko u Burundi butazibasirwa nyuma ya RDC. Ibyo yabishingiye ku magambo yavuze ko yatanzwe n’Abarundi baba mu Rwanda no mu Burayi.
Ibi birego Ndayishimiye abitangaje mu gihe ari umwe mu bayobozi bitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC. Muri uwo muhango ndetse no mu biganiro byawubanjirije, nta na hamwe byigeze bigaragazwa ko u Rwanda rwateye RDC. Ahubwo, amagambo nk’aya akomeje kugaragara nk’imvugo ikoreshwa na bamwe mu bayobozi bo mu karere mu kwihunza ibibazo by’umutekano muke bifitanye isano n’umutwe wa AFC/M23, ndetse no gushaka gusabira u Rwanda ibihano mpuzamahanga.
Ushingiye kuri iyi mvugo, bigaragara ko Perezida Ndayishimiye akomeje gushyira u Burundi mu murongo umwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, imitwe irimo FDLR na Wazalendo, ndetse n’abandi bafatanyije mu rugamba rwo guhangana na AFC/M23.
Muri iryo jambo, Ndayishimiye yakomeje gushinja u Rwanda kuba rufite umugambi wo gutera u Burundi, anavuga ko umubano w’ibihugu byombi utazatungana hatarashyikirizwa u Burundi abantu bashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi mu 2015. Yavuze ko u Burundi bukomeje kugaragaza ubushake bwo kuganira n’u Rwanda mu gushaka ibisobanuro n’umuti w’ibibazo bihari, ariko agaragaza impungenge zishingiye ku kuba, nk’uko abivuga, nta bisobanuro byemeza byigeze bitangwa n’abayobozi b’u Rwanda ku byo ashinja icyo gihugu.
Ibi abitangaje mu gihe u Rwanda rukomeje gusobanura ko Abarundi bashakishwa ku byaha byo kugerageza guhirika ubutegetsi baba ku butaka bwarwo ari impunzi zirengerwa n’amategeko mpuzamahanga, bityo ko kubohereza mu Burundi bitari mu bubasha bwarwo.
Ndayishimiye akomeje gushinja u Rwanda kuba intandaro y’umubano mubi hagati y’ibihugu byombi, mu gihe ku rundi ruhande yirengagiza imikoranire ivugwa hagati y’ubutegetsi bwe n’abagize umutwe wa FDLR wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ibirego bivuga uruhare rw’ingabo z’u Burundi mu migambi ya RDC igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Iyi mvugo ikomeje kuzamura impungenge ku hazaza h’umubano w’ibihugu byombi, ndetse no ku ngaruka zishobora kugira ku mutekano n’ituze by’akarere kose.





