Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, niwe uzahagarira i Shyaka rya RPF Inkotanyi mu matora ateganijwe kuba muri uyu mwaka w’2024.
Ni mumatora yakozwe n’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 09/03/2024. Iyi nama nkuru ya RPF Inkotanyi ikaba yabereye mu Intare Conference Arena.
Ayamatora yabaye hifashishijwe telefone, maze Paul Kagame atsindana amajwi 99.1%, nk’uko byatangajwe n’uwo muryango.
Nyuma Kagame Paul, yabwiye Abanyarwanda ko yemeye kujya muri ayo matora.
Yagize ati: “Igituma mpora nemera ubusabe bwanyu, ni umwihariko w’amateka y’igihugu cyacu.”
Perezida Paul Kagame yanashimiye abamugiriye icyizere, by’u mwihariko ashimira abanyamuryango ba RPF Inkotanyi, icyizere bahora ba mugirira.
Yagize ati: “Iki gihugu cyacu uko kingana, uko giteye, uko kimeze kose bihereye ku mwihariko gishobora kuba gitandukanye n’ibyo abo mu bindi bihugu basaba. Ni umwihariko ushingiye ku mateka, ku majyambere tugezeho, ushingira no ku muco wacu.”
Muriyo nama kandi perezida Paul Kagame yasabye abanyamuryango ba RPF Inkotanyi kuzatekereza ku muntu uza mutsimbura.
Perezida Paul Kagame akaba ari ku musozo wa manda zitatu, zimyaka irindwi (7).
Ubwo Paul Kagame yavuga ga kuza mutsimbura yagize ati: “Erega turi ku isi, turi abantu. Byashoboka bite ko twakwicara uko tungana dutya nk’abayobozi ntidukereze ukuntu muri twe hatekerezwa, hategurwa uwakora nk’ibyundi mushima.”
MCN.