Perezida Paul Kagame yavuze ko Tshisekedi nta narimwe yigeze atorwa.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, yongeye kugaruka ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika ya demon ya Congo, avuga ko uri kubitera ari perezida Fèlix Tshisekedi, kandi ko yagiye ku butegetsi muri manda zombi bitanyuze mu mucyo, kuko atigeze atsinda amatora yagakwiye kumwemerera kwicara kuri iyi ntebe, ariko ko ikibabaje ari uko n’amahanga abizi ariko yabyirengagije.
Hari mu kiganiro perezida Kagame yagiranye n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga, umuhango ngarukamwaka.
Yavuze ku bihugu by’ibihangange bikunze guha amabwiriza ibindi, y’uburyo bigomba kwitwara, no kugendera ku ndangagaciro biba byifuza.
Yagarurutse ku matora yabaye mu bihe bishyize, aho bimwe mu bihugu byiyita ko bizobereye muri demokarasi bihora biyibutsa ibindi bihugu, ndetse bikibutsa ko amatora akwiye gukorwa mu mucyo, ariko ko byirengagije ibyabaye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, muri manda zibiri.
Yagize ati: “Uri guteza ibibazo navuga hagati y’u Rwanda na Congo, ntiyigeze atorwa na rimwe ku nshuro zombi, kandi muramuzi.”
Kagame yavuze ko Tshisekedi atigeze atorwa na rimwe, kandi ko ibyo bizwi ariko ko ibihugu bikomeye byicyecekeye.
Yakomeje avuga ko ibi ari urugero rwiza rwo gukemura indangagaciro iyi miryango mpuzamahanga n’ibihugu by’ibihangange bihora byigisha ibihugu byo muri Afrika, kuba bizi ibi ariko bikaba byararyumyeho nyamara bihabanye n’ibyo bihora byigisha ibindi bihugu.
Yavuze kandi ko mu bibazo runaka, ibi bihugu bihora bitanga amabwiriza, hari ibyo byirengagiza ku bw’inyungu runaka biba bikurikiye.
Paul Kagame yasoje avuga ko hari ibihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga ikomeye kubanira neza u Rwanda, kandi ko rubibashimira, kandi rukaba rwizeye ko bizakomeza.