Perezida Putin Yahaye RDC Ubutumwa Bukomeye: Icyo U Burusiya Bwayiteguriye mu Bufatanye!
Minembwe Capital News (MCN)
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari umufatanyabikorwa w’ingenzi w’u Burusiya, ufite amahirwe menshi mu guteza imbere ubufatanye hagati y’iki gihugu n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika. Yagaragaje ko Moscou ifite ubushake bwo kurushaho kunoza no kwagura umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ibi Putin yabigarutseho ubwo yakiraga Perezida wa RDC, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, mu biganiro bagiriye i Moscou, mu Burusiya, mu rwego rw’inama y’u Burusiya na Afurika. Ibyo biganiro byabaye nyuma y’inama yahuje impande zombi, yabaye ku itariki ya 28 na 29/10/2026.
Mu butumwa bwe, Putin yashimangiye ko RDC ari igihugu gifite amahirwe menshi mu guteza imbere umubano n’u Burusiya, agaragaza ko ibihugu byombi bifite ubushake bwo kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Yibukije ko mu mwaka wa 2025, u Burusiya na RDC byizihije imyaka 65 byari bimaze bifitanye umubano wa dipolomasi. Yanagarutse kuri Patrice Emery Lumumba, Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Congo, amushimira uruhare yagize mu guharanira ubwigenge n’ubwisanzure bw’ibihugu bya Afurika.
Putin kandi yagaragaje ko komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi ishinzwe ubufatanye mu by’ubukungu, ubucuruzi, ubumenyi n’ikoranabuhanga ishobora kugira uruhare rukomeye mu kurushaho guteza imbere umubano wabyo no kuwugeza ku rwego rwo hejuru.
Mu rwego rw’uburezi, Perezida w’u Burusiya yatangaje ko igihugu cye cyateganyirije abanyeshuri b’Abanye-Congo imyanya 100 muri za kaminuza zo mu Burusiya. Iyi ni imwe mu ntambwe zigaragaza ubushake bw’u Burusiya bwo kwagura ubufatanye na RDC, by’umwihariko mu guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abaturage.
Yongeyeho ko u Burusiya bwiteguye gukomeza ibiganiro na RDC, bishingiye ku bwubahane, icyizere hagati y’impande zombi no kuzirikana inyungu zemewe za buri gihugu.
Ibi bibaye mu gihe RDC ikomeje kwagura umubano n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, mu gihe u Burusiya na bwo bukomeje gushimangira ubufatanye n’ibihugu bya Afurika mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubucuruzi, uburezi n’ikoranabuhanga.
Minembwe Capital News (MCN)
