Perezida Ruto kuri ubu uramutswa EAC yagize icyo abwira ibihugu bigize uwo muryango.
Umukuru w’igihugu cya Kenya akaba n’umuyobozi mukuru mushya w’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EAC), Dr William Ruto Samoei, yakanguriye ibihugu binyamuryango bitishyura imisanzu ngaruka mwaka bisabwa.
Iki giterkezo yagitanze ahar’ejo tariki ya 30/11/2024, ubwo abakuru b’ibihugu byo muri EAC bahuriye mu nama yabereye i Arusha muri Tanzania, bari bamaze kumutorera iyi nshingano.
Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko muri manda ye, azateza imbere imibereho y’abaturage bo muri uyu muryango, yongerere imbaraga ubucuruzi bw’imbere ndetse n’ishoramari.
Yabwiye bagenzi be, abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, ko aza aharanira amahoro n’umutekano mu karere, ateze imbere imiyoborere myiza, asobanura ariko ko kugira bigerweho, uyu muryango ukeneye amafaranga yo kwifashisha.
Perezida Ruto yibikuje ibihugu bigize EAC ko bifite inshingano yo gutanga umusanzu ngaruka mwaka bisabwa, bikawutangira ku gihe kugira ngo wifashishwe mu gushyira mu bikorwa imishinga y’umuryango.
Yanasobanuye ko ibihugu nibitangira imisanzu ku gihe, bizafasha ubunyamabanga bukeneye, bubone ubushobozi bwo gukora imishinga yabwo.
Ibyo abivuze mu gihe Repubulika ya demokarasi ya Congo itarigera itanga uwo musanzu kuva yaba umunyamuryango. Byanarakaje bamwe mu badepite bo mu nteko ishinga amategeko y’uyu muryango, basaba ko yafatirwa ibihano birimo gukumirwa mu bikorwa by’imbonankubone.
Kugeza ku musozo w’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 watangira, RDC irimo ibirarane bya miliyoni 22,5 z’amadolari y’Amerika. Ibindi bihugu bigize uyu muryango byatanze imisanzu yabyo kugeza mu mwaka w’ingengo y’imari ushize.