• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Ruto yashinjwe gukorana n’umutwe wa M23.

minebwenews by minebwenews
April 10, 2025
in Regional Politics
0
Perezida Ruto yashinjwe gukorana n’umutwe wa M23.
90
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Ruto yashinjwe gukorana n’umutwe wa M23.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Guverinoma ya Kenya iyobowe na perezida Samue William Ruto, yashinjwe gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa RSF wo muri Sudan n’u wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo mu Burasizuba bw’iki gihugu.

Ni mukiganiro uwahoze ari visi perezida wa Kenya, Rigath Gachagua yagiranye n’igitangaza makuru cya KTN news mu ijoro ryo ku wa mbere muri iki cyumweru.

Muri iki kiganiro Gachagua yavuze ko ubuyobozi bwa perezida William Ruto ari guverinoma y’ubucuruzi, ayishinja amakosa ya dipolomasi no kungukira mu makimbirane yo mu karere, kandi ko akorana n’imitwe nka m23, ndetse kandi ko yivanga mu bibazo bya Sudan.

Avuga ko uyu mukuru w’iki gihugu cya Kenya yateje imvururu mu gihugu cya Sudan binyuze mu bikorwa bivugwa ko bifitanye isano n’ubucuruzi agirana na Mohamed Hamediti, umuyobozi wumutwe wa Rapid Support Forces(RSF).

Yagize ati: “Ku mfu ziri kugaragara muri Sudan, komanda mukuru wa RSF ntabwo ari Hemediti, ni William Ruto, kuko kugira ngo umutwe ukore neza ukenera amafaranga.”

Yakomeje ashimangira ko Ruto yagiranye amasezerano ya zahabu na Hamediti mu 2023 kandi ku giti cye yagize uruhare mu kumwoherereza mu rwego rwa dipolomasi.

Gachagua kandi yavuze ko Ruto yakoresheje umubano w’ubanye n’amahanga wa Kenya kugira ngo yorohereze magendu yazahabu.

Yagize ati: “Ari gukoresha igihugu cyacu, binyuze mu bucuti bwanyu, mukuzana zahabu ivuye muri Sudan, kuyisukura i Nairobi, kuyohereza mu Burasizuba bwo hagati no gukoresha amafaranga yavuyemo mu kugura intwaro.”

Ubundi kandi yashinje Ruto kwivanga mu ntambara ibera mu Burasizuba bwa Congo, avuga ko akorana n’umutwe wa M23, ndetse kandi ko bakorana nawo ubucuruzi bwa zahabu mu karere.

Avuga kandi ko Ruto afitanye amasezerano y’ubucuruzi na perezida wa Kosovu, Vjoso Osmani.

Yakomeje avuga ko inyungu z’ubucuruzi za Ruto zitera icyaha, kandi ko zibangamira umubano w’ububanyi n’amahanga Kenya igirana n’ibihugu nka Serbia n’u Burusiya.

Gachagua asaba ko amahanga yakurikirana Ruto kandi akamubaza ibyo akomeje gukora, ndetse ngo akabihanirwa.

Umwaka ushize wa 2024, ni bwo guverinoma ya perezida William Ruto yirukanye Gachagua ku mwanya wa visi perezida w’igihugu, aho yamushinje ibyaha birimo icengezamatwara ni mugihe byarimo bivugwa ko arimo gukangurira urubyiruko kurwanya ubuyobozi, no gusuzugura umukuru w’igihugu n’ibindi.

Tags: M23RutoSudan
Share36Tweet23Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
President Ruto has been accused of Collaborating with the M23 Group.

President Ruto has been accused of Collaborating with the M23 Group.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?