Perezida Trump ngo akwiye igihembo cy’amahoro.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yatangaje ko ari ngombwa ko Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, akwiye igihembo cya Nobel cy’amahoro, ngo kubera uruhare rwe mu gufasha kurangiza amakimbirane y’intambara amaze imyaka 30 hagati y’u Rwanda na Congo.
Ibi Nduhungurehe yabigarutseho mu kiganiro yakoreye muri ambasade y’u Rwanda iri i Washington DC, aho yavuze ko iyi ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Congo ari imwe mu ntambara ndende zabaye ku mugabane wa Afrika, avuga yazengereje ibihugu byinshi byo kuri uyu mugabane harimo n’icy’u Rwanda.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda avuga ko umuntu wese wagize uruhare runini mu gukemura iyi ntambara, harimo na perezida Trump akwiye guhabwa igihembo cya Nobel cy’amahoro.
Ibi yabivuze mu gihe hari n’ibindi bihugu byabitangaje, kuko na Pakistan na yo yatanze iki cyifuzo cyo guha Trump igihembo. Hari nyuma y’aho Perezida Donald Trump ahuje iki gihugu n’u Buhinde ku ntambara byarimo mu kwezi gushize iyamaze iminsi ibarirwa ku ntoki, nubwo amakimbirane hagati y’ibi bihugu yo amaze igihe kirekire.
Ndetse kandi na Trump ubwe yagiye abigarukaho inshuro nyinshi, avuga ko yabaye umuhuza w’ibihugu birimo RDC n’u Rwanda, Israel na Iran, u Burusiya na Ukraine n’ibindi n’ibindi. Muri ubwo buryo akavuga ko byari bikwiye ko isi imugenera igihembo cya Nobel.
Iki kiganiro cya Nduhungurehe cyabereye muri ambasade y’u Rwanda muri Amerika, yagikoze nyuma y’amasaha make u Rwanda na RDC bisinyanye amasezerano y’amahoro yasinywe hagamijwe gukemura burundu ibibazo by’intambara nini ibera mu Burasirazuba bwa Congo.