Perezida Trump wahoraga aririmba kuzahabwa igihembo cyitiriwe Nobel cya 2025, cyahawe undi
Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel cyo muri uyu mwaka wa 2025, aho guhabwa perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump wahoraga aririmba kuzagihabwa, cyahawe Marie Corina Machado, usazwe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nicolas Maduro wa Venezuela.
Komite ishinzwe gutanga iki gihembo cya Nobel yo muri Norvege yatangaje ko hari abakandida 338 batoranyijwe bazahatanira igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel cyo muri uyu mwaka wa 2025. Ivuga ko muri abo harimo 244 ari abantu ku giti cyabo, mu gihe 94 batanzwe n’imiryango. Aba bakaba barimo perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump na Elon Musk w’umuherwe.
Iki gihembo mpuzamahanga nk’uko bisanzwe cyashyizweho hakurikijwe ubushake bwa Alfred Nobel, kikaba cyaratanzwe ku munsi w’ejo ku wa gatanu tariki ya 10/10/2025, aho cyatangiwe mu mujyi wa Oslo wo muri Norvege gitanzwe na komite ishinzwe ku gitanga.
Rero, kikaba cyarahawe Machado kubera ibikorwa bye bidacogora biteza imbere uburenganzira bwa demokarasi ku baturage ba Venuzuela no kurugamba rwe rwo kugera ku nzira iboneye kandi y’amahoro yo kuva mu butegetsi bw’igitugu yerekeza kuri demokarasi.
Uwahawe iki gihembo ari we Machodo, umwirondoro we umugaragaza ko yavukiye muri Venezuela kandi ko yavutse mu 1967. Akaba kandi yaratorewe kuba umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Venezuela kuva mu 2010 kugeza mu 2014, ari nabwo yirukanwaga kuri uwo mwanya n’ubutegetsi bwa Nicolas Maduro.
Mu 2023, yatangaje kandidatire ye mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2024 yo muri iki gihugu cye, ariko bigaragara ko yabujijwe kwiyamamaza ahitamo gushyigikira kandidatire ya Edmundo Gonzalez.
