Perezida Trump yagaragarije mugenzi we Putin uburakari bw’umuranduranzuzi.
Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, atajyayubahiriza ibyo baba bavuganye byerekeye guhagarika intambara kuri Ukraine, bituma amuvugaho amagambo akakaye, agaragaza uburakari bwinshi.
Hari mu kiganiro perezida Trump yagiranye n’itangazamakuru muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Iki kiganiro yagikoze nyuma y’aho aganiriye na minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer.
Trump yavuze ko yababajwe bikomeye n’imyitwarire ya perezida Putin kuri Ukraine nyuma y’ibiganiro byagiye bibahuza bifashije telefone, bigamije kurangiza intambara imaze imyaka itatu ihanganishije Ukraine n’u Burusiya.
Trump wagiye ashinjwa kenshi kwihanganira u Burusiya mu bihe bitandukanye, kugeza ubwo yabanje guhagarika guha intwaro Ukraine, nubwo yaje kwisubiraho, yari aherutse kuvuga ko yahaye u Burusiya iminsi 50 yo guhagarika intambara. Ariko iyi minsi kubera uburakari yayigabanyije, ayigira 10.
Uyu mukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yanagiye avuga ko Putin ari “umusazi,” kandi ko akunda “intambara.” Yari anaheruka gutanga ubutumwa kuri Truth Social avuga ko Putin yamaze gusara.
Yagize ati: “Nabivuze kera ko Putin ashaka Ukraine yose, atari igice cyayo gusa, kandi wenda bigiye kugaragara ko ari byo. Ariko naramuka abikoze, bizatuma u Burusiya bwibagirana ku isi.”
Trump yavuze ko ashobora gutangaza ikindi kintu kubera ko nta mpamvu yo gutegereza, ibindi byemezo niba Putin adashaka kujya mu biganiro.
Avuga ko buri gihe ajya tekereza ko bigiye kurangira, yaja kumva akumva Putin yishe abantu muri Ukraine.
Umuyobozi mukuru w’ibiro bya perezida wa Ukraine, Andriy Yermak, yashimiye icyemezo cya Perezida Trump cyo kugabanya igihe ntarengwa cy’iminsi 50 yari yahaye u Burusiya ngo bwemere guhagarika intambara.
U Burusiya bwashoye intambara kuri Ukraine mu kwezi kwa kabiri umwaka wa 2022.
Kugeza ubu u Burusiya buyigabaho ibitero bikaze, ndetse kandi imaze no kwigarurira imijyi imwe n’imwe yo muri iki gihugu.
