• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 16, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Perezida Trump yagaragarije mugenzi we Putin uburakari bw’umuranduranzuzi.

minebwenews by minebwenews
July 29, 2025
in World News
0
Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.
70
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Trump yagaragarije mugenzi we Putin uburakari bw’umuranduranzuzi.

You might also like

Urupfu rwa Odinga rutumye hatumizwa inama y’ikubagahu muri Kenya

Odinga war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

Perezida Trump yanenze ikinyamakuru giheruka kumukoraho inkuru, agira n’ibyo akivugaho

Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, atajyayubahiriza ibyo baba bavuganye byerekeye guhagarika intambara kuri Ukraine, bituma amuvugaho amagambo akakaye, agaragaza uburakari bwinshi.

Hari mu kiganiro perezida Trump yagiranye n’itangazamakuru muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Iki kiganiro yagikoze nyuma y’aho aganiriye na minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer.

Trump yavuze ko yababajwe bikomeye n’imyitwarire ya perezida Putin kuri Ukraine nyuma y’ibiganiro byagiye bibahuza bifashije telefone, bigamije kurangiza intambara imaze imyaka itatu ihanganishije Ukraine n’u Burusiya.

Trump wagiye ashinjwa kenshi kwihanganira u Burusiya mu bihe bitandukanye, kugeza ubwo yabanje guhagarika guha intwaro Ukraine, nubwo yaje kwisubiraho, yari aherutse kuvuga ko yahaye u Burusiya iminsi 50 yo guhagarika intambara. Ariko iyi minsi kubera uburakari yayigabanyije, ayigira 10.

Uyu mukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yanagiye avuga ko Putin ari “umusazi,” kandi ko akunda “intambara.” Yari anaheruka gutanga ubutumwa kuri Truth Social avuga ko Putin yamaze gusara.

Yagize ati: “Nabivuze kera ko Putin ashaka Ukraine yose, atari igice cyayo gusa, kandi wenda bigiye kugaragara ko ari byo. Ariko naramuka abikoze, bizatuma u Burusiya bwibagirana ku isi.”

Trump yavuze ko ashobora gutangaza ikindi kintu kubera ko nta mpamvu yo gutegereza, ibindi byemezo niba Putin adashaka kujya mu biganiro.

Avuga ko buri gihe ajya tekereza ko bigiye kurangira, yaja kumva akumva Putin yishe abantu muri Ukraine.

Umuyobozi mukuru w’ibiro bya perezida wa Ukraine, Andriy Yermak, yashimiye icyemezo cya Perezida Trump cyo kugabanya igihe ntarengwa cy’iminsi 50 yari yahaye u Burusiya ngo bwemere guhagarika intambara.

U Burusiya bwashoye intambara kuri Ukraine mu kwezi kwa kabiri umwaka wa 2022.

Kugeza ubu u Burusiya buyigabaho ibitero bikaze, ndetse kandi imaze no kwigarurira imijyi imwe n’imwe yo muri iki gihugu.

Tags: IntambaraPutinTrumpUburakari bw'umuranduranzuziUkraine
Share28Tweet18Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Urupfu rwa Odinga rutumye hatumizwa inama y’ikubagahu muri Kenya

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Odinga  war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

Urupfu rwa Odinga rutumye hatumizwa inama y'ikubagahu muri Kenya Perezida William Samue Ruto wa Kenya, yatangaje ko yahamagaje inama y'inama nkuru y'umutekano wa Leta nyuma y'urupfu rwa Raila...

Read moreDetails

Odinga war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Odinga  war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

Odinga war'uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana. Raila Odinga wahoze ari minisitiri w'intebe muri Kenya, yitabye Imana nkuko amakuru ava muri iki gihugu abivuga. Murukerera rwo...

Read moreDetails

Perezida Trump yanenze ikinyamakuru giheruka kumukoraho inkuru, agira n’ibyo akivugaho

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Perezida Trump yanenze ikinyamakuru giheruka kumukoraho inkuru, agira n’ibyo akivugaho

Perezida Trump yanenze ikinyamakuru giheruka kumukoraho inkuru, agira n'ibyo akivugaho Perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, yavuze ko atashimishijwe n'ifoto ikinyamakuru cya "Time Magazine" cyakoresheje kimuvugaho...

Read moreDetails

Ibyo wamenya kuri perezida Rajoelina wahunze akaba yagize n’icyo abivugaho

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Perezida wa Madagascar yahungiye mu kindi gihugu

Perezida Rajoelina nyuma yo guhunga yagize icyo abivugaho Perezida wa Madagascar, Andry Rojoeline yatangarije abanyagihugu be ko adafite kwegura, anabasaba gukundana no gukunda igihugu cyabo kugira ngo cyekubamo...

Read moreDetails

Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri

Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri Ijambo Abarabu rigiye gukurwa mu izina ry'igihugu cya Misiri, aho ryari rimenyerewe cyane nka Repubulika y'Abarabu ya Misiri, nk'uko bikomeje gucikana kumbuga nkoranyambaga...

Read moreDetails
Next Post
Iyo urota umuntu wapfuye waruzi ko hari igisobanuro bifite kubuzima bwawe bwite? Ibirambuye.

Iyo urota umuntu wapfuye waruzi ko hari igisobanuro bifite kubuzima bwawe bwite? Ibirambuye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?