Perezida Trump yanenze ikinyamakuru giheruka kumukoraho inkuru, agira n’ibyo akivugaho
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yavuze ko atashimishijwe n’ifoto ikinyamakuru cya “Time Magazine” cyakoresheje kimuvugaho inkuru.
Nk’uko bigaragara n’uko tariki ya 13/10/2025, iki Kinyamakuru cya Time Magazine cyasohoye inkuru kivuga kuri perezida Trump.
Iyo nkuru yavugaga uburyo uyu mukuru w’igihugu cya Amerika yagize uruhare mu guhagarika imirwano muri Gaza.
Muri icyo gihe cyakoresheje ifoto ya Trump ariko itamugaragaza neza mu maso, bivuze ko atagaragara nk’umuntu ukomeye.
Time Magazine imaze gushyira iyo nkuru hanze, ni bwo perezida Trump yahise ajya ku rubuga rwa Truth Social, avuga ko inkuru yamuvuzweho yari nziza cyane, ariko ko ikibazo kimwe cyayo yaherekejwe n’ifoto itamugaragaza neza nka perezida w’igihugu cy’igihangange.
Yagize ati: “Bankuriyeho umusatsi ahubwo ku mutwe banshyiraho ikintu kimeze nk’ikamba ariko ritoya cyane. Ni ishyano ryaguye!”
Trump kandi yanenze iki Kinyamakuru, avuga ko gikunze gutambutsa inkuru zinenga imitegekere ye.
Ku wa mbere tariki ya 13/10/2025, ni bwo hasinywe amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Israel na Hamas, akaba yarashyiriweho umukono i Misiri, bigizwemo uruhare na perezida Trump.
Ni mu gihe intambara hagati y’izi mpande zombi yatangiye umwaka wa 2023, nyuma y’igitero cyo mu kirere Hamas yagabye ku butaka bwa Israel kigahitana abanye-siyeri barenga abantu 1200, abandi benshi bakagikomerekeramo.
Kuva icyo gihe Israel yahise itangira kugaba ibitero kuri Hamas muri Gaza n’ahandi. Ibyo byatumye Gaza isenyuka hafi ya yose, ubundi kandi ipfamo abantu benshi barenga ibihumbi 6, abandi baba impunzi hirya no hino ku isi.
