• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, April 24, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Trump Yashimye ‘Ubwenge n’Urukundo’ rwa Kagame na Tshisekedi mu Masezerano y’Amahoro Yahinduye Amateka

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 5, 2025
in Regional Politics
0
Perezida Trump Yashimye ‘Ubwenge n’Urukundo’ rwa Kagame na Tshisekedi mu Masezerano y’Amahoro Yahinduye Amateka
69
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Trump Yashimye ‘Ubwenge n’Urukundo’ rwa Kagame na Tshisekedi mu Masezerano y’Amahoro Yahinduye Amateka

You might also like

The Fifth Meeting in Washington Between Rwanda and the DRC Highlights Progress and Remaining Challenges

Inama ya Gatanu i Washington hagati y’u Rwanda na RDC yagaragaje aho ibintu bigeze n’imbogamizi zisigaye

Impinduka zikomeye mu Ngabo z’u Burundi nyuma y’iturika rikomeye ry’ububiko bw’intwaro i Bujumbura

Mu muhango w’amateka wabereye i Washington, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump, yashimye byimazeyo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), avuga ko yababonye nk’abayobozi “b’abanyabwenge kandi bakundana,” ubwo bagiranaga ikiganiro cy’imbere mu biro bye.

Ibi yabivugiye mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, amasezerano yitezweho kurangiza imyaka irenga 30 y’intambara, imvururu, n’umutekano muke mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Uyu muhango wabereye kuri US Institute of Peace, wari wahinduriwe izina ku mugaragaro ukitwa Donald J. Trump Institute of Peace mu rwego rwo kwerekana uruhare rwa Trump mu gutegura aya masezerano y’amahoro y’ingenzi.

Witabiriwe n’abakuru b’ibihugu byo mu karere barimo: Évariste Ndayishimiye w’u Burundi,
William Ruto wa Kenya,João Lourenço wa Angola,
Jessica Alupo, Visi Perezida wa Uganda. Aba bayobozi bifatanyije n’u Rwanda na RDC mu gutangiza icyiciro gishya cy’amahoro n’ubufatanye.

Mu ijambo rye, Perezida Trump yavuze ko aya masezerano ari intambwe idasanzwe ku ruhando mpuzamahanga.
Yagize ati: “Ni umunsi udasanzwe kuri Afurika, ni umunsi udasanzwe ku Isi.
Aho intambara imaze imyaka irenga 30 ihitanye abarenga miliyoni 10 ihagarara. Uyu munsi twiyemeje guhagarika ibinyacumi by’imyaka y’ubugizi bwa nabi no kumena amaraso.”

Yashimye cyane Kagame na Tshisekedi kubera ubushake n’ubudasa berekanye mu kugera ku masezerano atarabashije kugerwaho n’abayobozi benshi babibanjirije.

Trump yavuze ko ibiganiro yagiranye n’aba bayobozi byamweretse ko bafite ubushishozi, ubwenge n’ubushake bwo guhindura amateka y’akarere.
Ati: “Ndashaka gushimira aba bayobozi babiri b’abanyamurava… ni abantu beza, ni abantu badasanzwe.”

Yavuze ko mbere y’imihango yo gushyira umukono, yagiranye na Kagame na Tshisekedi ibiganiro byimbitse muri White House ndetse no mu biro bye bya ‘Oval Office.’

Mu magambo yatumye bibaza, Trump yavuze ko Kagame na Tshisekedi “bakundana” kandi ko ubwo bucuti bushya bwatuma amahoro arambye aboneka.
Ati: “U Rwanda na RDC byemeye kurushaho gufatanya mu bukungu aho kurwana. Aba bagabo babiri ni abanyabwenge… ntekereza ko bakundana. Bamaze imyaka myinshi bicana, ariko ubu ntekereza ko bagomba kumara umwanya munini bahoberana.”

Amasezerano yashyizweho umukono arimo ingingo zikomeye zitezweho kuvana akarere mu mwijima w’intambara, arimo: Guhagarika imirwano hagati y’ingabo z’ibihugu byombi n’imitwe yitwaje intwaro, Kwambura intwaro abarwanyi batari aba Leta, Gucyura impunzi mu buryo bwizewe, Gutanga ubutabera no kuryoza ibyaha ndengakamere, Kongera kuzamura ubufatanye mu bukungu.

Trump yavuze ko ibi byose ari ingenzi mu kuzana ituze n’amajyambere mu karere.

Tags: BarakundanaKagameTrumpTshisekedi
Share28Tweet17Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

The Fifth Meeting in Washington Between Rwanda and the DRC Highlights Progress and Remaining Challenges

by Bahanda Bruce
April 24, 2026
0
The Fifth Meeting in Washington Between Rwanda and the DRC Highlights Progress and Remaining Challenges

The Fifth Meeting in Washington Between Rwanda and the DRC Highlights Progress and Remaining Challenges As part of ongoing efforts to find a lasting solution to the long-standing...

Read moreDetails

Inama ya Gatanu i Washington hagati y’u Rwanda na RDC yagaragaje aho ibintu bigeze n’imbogamizi zisigaye

by Bahanda Bruce
April 24, 2026
0
Inama ya Gatanu i Washington hagati y’u Rwanda na RDC yagaragaje aho ibintu bigeze n’imbogamizi zisigaye

Inama ya Gatanu i Washington hagati y’u Rwanda na RDC yagaragaje aho ibintu bigeze n’imbogamizi zisigaye Mu rwego rwo gukomeza gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu...

Read moreDetails

Impinduka zikomeye mu Ngabo z’u Burundi nyuma y’iturika rikomeye ry’ububiko bw’intwaro i Bujumbura

by Bahanda Bruce
April 23, 2026
0
Perezida Ndayishimiye w’u Burundi adaciye ku ruhande yatangaje amagambo akakaye ku rubuga rwitwa “Imbwa”

Impinduka zikomeye mu Ngabo z’u Burundi nyuma y’iturika rikomeye ry’ububiko bw’intwaro i Bujumbura Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yakoze ivugurura rikomeye mu buyobozi bw’ingabo, ririmo guhindura abayobozi bashinzwe...

Read moreDetails

Les États-Unis envisagent de transférer des réfugiés afghans en RDC

by Bahanda Bruce
April 23, 2026
0
Les États-Unis envisagent de transférer des réfugiés afghans en RDC

Les États-Unis envisagent de transférer des réfugiés afghans en RDC Dans le cadre de discussions menées dans la plus grande discrétion, les États-Unis d’Amérique sont en pourparlers avec...

Read moreDetails

Amerika igiye kwimurira impunzi z’Abanyafghanistan muri RDC

by Bahanda Bruce
April 23, 2026
0
Amerika igiye kwimurira impunzi z’Abanyafghanistan muri RDC

Amerika igiye kwimurira impunzi z’Abanyafghanistan muri RDC Mu biganiro bikomeje kurangwa n’ibanga rikomeye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri kuganira na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku...

Read moreDetails
Next Post
Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye gusinya amasezerano akomeye ashobora guhindura isura y’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari

Udushya Twaranze Isinywa ry’Amasezerano y’Amahoro hagati ya Kagame na Tshisekedi i Washington

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?