Perezida Trump Yasobanuye Uko “Operation yo Gufata Maduro” Yakozwe
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Amerika “izategeka” Venezuela kugeza igihe hazabaho impinduka z’ubutegetsi zizewe kandi zikwiye.” Ibi yabigarutseho asobanura ibitero byihariye bya Amerika mu gihugu cya Venezuela, ndetse n’igikorwa cyo gushimuta Perezida Nicolàs Maduro n’umugore we, Cilia Flores, igikorwa cyateye isi yose gutungurwa.
Trump yavuze ko inganda z’ibitoro za Amerika zizafasha gusana ibikorwa remezo byangiritse muri Venezuela, ndetse no gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi bizazana inyungu ku baturage b’iki gihugu.
Ku rundi ruhande, leta ya Venezuela yemeje ko ibihugu by’amahanga bidakwiye kwivanga mu miyoborere y’igihugu, itangaza ibihe bidasanzwe mu gihugu. Visi Perezida w’igihugu yavuze ko Maduro ari we perezida wenyine wemewe n’amategeko kandi ko igihugu kizatanga igisubizo gikwiye ku buryo bw’amategeko ku birego byose by’ubushotoranyi.
Ku mugoroba wo ku wa gatandatu, Maduro na Cilia Flores bakuwe mu murwa mukuru Caracas mu gitero cya gisirikare cyakozwe n’abakomando ba Delta Force ya Amerika. Bahise bajyanwa ku ndege y’ingabo za gisirikare ibajyana ku bwato bw’intambara USS Iwo Jima, bwari butegereje ahantu hatazwi mu nyanja ya Karayibe.
Nyuma, bajyanywe ku kigo cya gisirikare cya Amerika i Guantanamo, Cuba, mbere y’uko indege ibakomereza muri New York, aho bagejejwe kuri Gereza ya Metropolitan Detention Center mu gace ka Brooklyn, aho Maduro ategerejwe gucibwa imanza.
Umushinjacyaha mukuru wa Amerika, Pam Bondi, yatangaje ko Maduro na Flores baregewe ibyaha bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga bw’ibiyobyabwenge mu rukiko rwa New York.
Mbere y’ibi, Maduro yahakanye ibirego byo kuba ari umukuru w’“itsinda rigari” ry’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ashinja Amerika gukoresha “intambara ku biyobyabwenge” nk’uburyo bwo kumukuraho no kwigarurira ubukungu bw’ibitoro bya Venezuela.
Trump yasobanuye ko ingabo ze z’umutwe wa Delta Force zagabye igitero cya bucece, zinjira mu rugo rwa Maduro bamubona aryamye hamwe n’umugore we, barababyutsa maze baramujyana. Yavuze ko iyi operasiyo yihariye kandi idasanzwe, kuko uburinzi bwa Maduro butigeze bumenya ibyabaye, nubwo yari arinzwe n’ingabo nyinshi za Venezuela. Trump yongeyeho ko ibi bidasanzwe mu mateka y’isi, kandi bikaba bimaze kwandika amateka mashya.






