Perezida Trump yavuze ko afite amakuru meza ku Rwanda na RDC.
Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko mu minsi mike iri mbere hari amakuru meza yerekeye u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo azamenyekana; ateguza ibi bihugu byombi kwitegura kuzinjira mu bihe by’amahoro.
Perezida Donald Trump ni byo yatangaje mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, aho yahise avuga ko u Rwanda na Congo bigiye kwinjira mu bihe byiza by’amahoro.
Hari nyuma y’aho yari aheruka gutangaza kandi akoresheje urubuga rwa Truth social ko hari “amakuru meza aturuka muri Afrika” yerekeye intambara n’amakimbirane kuri uyu mugabane w’irabura.
Hanyuma aza kwerekeza mu kiganiro yagiranye n’igitangaza makuru ko mubarebwa n’aya makuru harimo u Rwanda na Congo.
Yagize ati: “Ndabyizera neza cyane ko mu munsi iri mbere tuzabona amakuru meza yerekeye u Rwanda na Congo Kinshasa, kandi ndatekereza ko amahoro azaboneka mu Rwanda, na Congo no mu bindi bihugu bike bibakikije kandi bizaba byiza. Rero turizera ko ibyo bizatanga umusaruro.”
Ni mu gihe u Rwanda na Congo biheruka gusinyana amasezerano agena amahame ngenderwaho mu gushakira umuti amakimbirane yo mu Burasizuba bwa Congo.
Aya mahame yashyiriweho umukono i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Imyaka yari maze kuba itatu u Rwanda na RDC bitavuga rumwe, ahanini byavaga ku ntambara iri kubera mu Burasizuba bwa Congo, aho igisirikare cy’iki gihugu gihanganye bikomeye n’u mutwe wa M23.
Amerika iri mu bihugu bishinja u Rwanda guha ubufasha uyu mutwe wa M23, ibyo ruhakana huhwo rugashinja Leta y’i Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ubwo umujanama wihariye wa Trump ku bibazo bya Afrika, Massade Boulos, aheruka kugirira uruzinduko i Kinshasa n’i Kigali, “yasabye u Rwanda guhagarika ubufasha kuri M23 ndetse rukavana n’ingabo zarwo zose ku butaka bwa RDC.”
Ubundi kandi avuga ko Leta Zunze ubumwe z’Amerika zishigikiye ko umutwe wa FDLR usenywa burundu.
Mu masezerano u Rwanda ruheruka gusinyana na RDC, byemeranyije ingingo zirimo ko buri gihugu kigomba kubaha ubusugire bw’ikindi ndetse no kureka gukorana n’imitwe yitwaje intwaro igambiriye guhungabanya umutekano wa buri ruhande.