Perezida Trump yavuze ku by’ijuru nyuma y’urupfu, anavuga ku kubabarira abanzi be: Ibyo yatangaje bikomeje guteza impaka
Minembwe Capital News (MCN)
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje amagambo akomeje guteza impaka nyuma yo kubazwa ku myizerere ye ku buzima bwo mu ijuru nyuma y’urupfu, ndetse no ku myumvire ye ku bijyanye no kubabarira abanzi be.
Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru CBS News, muri gahunda yacyo izwi nka 60 Minutes, cyatambutse ku itariki ya 08/11/2026, Trump yavuze ko yubaha Imana kandi ko yizeye ko azajya mu ijuru nyuma y’urupfu.
Ubwo yabazwaga ku myumvire ye ku buzima bw’iteka, Trump yagaragaje ko adashaka kujya mu muriro w’iteka, agira ati: “Umuriro w’iteka, sinshaka kuwujyamo.”
Icyakora, ikiganiro cyafashe indi sura ubwo umunyamakuru yamubazaga niba yiteguye kubabarira abantu bafitanye amakimbirane akomeye mu bya politiki, kugira ngo na we azabashe kujya mu ijuru.
Mu bantu yabajijweho harimo James Comey wahoze ayobora Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI), ndetse na Nancy Pelosi wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Trump yahise agaragaza ko atiteguye kubabarira abo afata nk’abanzi be, asubiza agira ati: “Oya. Icyo gihe naba ntakiri uwo ndi we, si byo?”
Yongeyeho ko hari abantu bamwe bafitanye amakimbirane akomeye na we, yanga cyane ku buryo atabona uko yabababarira.
Mu gusobanura impamvu y’iyo myitwarire, Trump yavuze ko adashobora kubabarira abantu abona ko bagiriye nabi igihugu cye. Yashimangiye ko gukunda Amerika no kurengera inyungu zayo biri mu bintu ashyira imbere.
Aya magambo ya Trump yongeye guteza impaka ku isano iri hagati y’imyemerere ya gikristo, kubabarira abanzi n’imyumvire ya politiki, cyane cyane ko kubabarira ari imwe mu nyigisho z’ingenzi zigarukwaho muri Bibiliya.
Ikibazo gikomeje kwibazwa na benshi ni ukumenya uko umuntu uvuga ko yizeye kuzajya mu ijuru abona inshingano yo kubabarira abo bafitanye amakimbirane, cyane cyane mu gihe agaragaza ko hari abantu atazigera ababarira kubera ibyo abashinja.
Wowe ubibona ute? Ese umuntu ashobora kuvuga ko yubaha Imana, ariko akavuga ko hari abantu atazigera ababarira?
Minembwe Capital News (MCN)
