Perezida Trump Yongeye Kuvuga ku Ntambara Ibera muri RDC
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gushyira intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu zo avuga ko yahagaritse, mu rwego rw’ibikorwa bye byo guhosha amakimbirane ku rwego mpuzamahanga.
Mu ijambo yagejeje ku Banyamerika ku munsi w’ejo tariki ya 24/02/2026, Trump yavuze ko kuva yasubira ku butegetsi mu ntangiriro z’umwaka ushize, yashyize imbaraga mu guhagarika intambara zitandukanye ku Isi, agaragaza ko yahagaritse intambara umunani.
Yavuze ko mu zo yahagaritse harimo amakimbirane hagati ya Cambodia na Thailand, Pakistan n’u Buhinde—aho yagaragaje ko hashobora kuvuka intambara y’intwaro kirimbuzi—ndetse n’andi makimbirane arimo aya Kosovo na Serbia, Israel na Iran, ndetse n’ayo yavuze ko ari “aya Congo n’u Rwanda.” Yongeyeho ko n’intambara yo muri Gaza iri ku muvuduko muke, ashimira intumwa ze zagize uruhare mu biganiro byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Muri abo yashimiye harimo Steve Witkoff na Jared Kushner, bagize uruhare mu biganiro byahuje impande zishyamiranye mu ntara ya Gaza, bigamije guhagarika imirwano y’urudaca.
Mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi mu Karere k’Ibiyaga Bigari, u Rwanda na RDC byasinyiye amasezerano y’amahoro i Washington, byemeranya gushyigikira ihagarikwa ry’imirwano hagati y’impande zihanganiye mu Burasirazuba bwa RDC. Aya masezerano yari agamije gushyiraho uburyo bwo kubaka icyizere no gutangiza ibiganiro bya politiki.
Nubwo ayo masezerano yashyizweho umukono mu rwego rwo guhosha amakimbirane, ibikorwa bya gisirikare ntibyahise bihagarara burundu. Mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, haracyumvikana ibitero n’imirwano hagati y’ingabo za Leta ya RDC n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro.
Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rikomeje kugaba ibitero ku baturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, ibirego bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage. Ibi bitero kandi ribigaba mu bice bitandukanye birimo ni bigenzurwa na AFC/M23 muri Kivu Yaruguru.
Kimwe mu bitero byavuzwe cyane ni icyagabwe muri santere ya Rubaya igenzurwa na AFC/M23, mu rukerera rwo ku wa kabiri tariki ya 24/02/2026, aho ingabo za RDC zakoresheje indege zitagira abapilote (drones). Iki gikorwa cyafashwe na bamwe nk’ikimenyetso cy’uko agahenge kavuzwe mu masezerano katubahirizwa uko bikwiye.
Intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC ifite amateka maremare ashingiye ku bibazo by’umutekano, amoko, umutungo kamere, n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yatumye imitwe yitwaje intwaro yambuka imipaka igashinga ibirindiro mu mashyamba ya Congo.
Kuva icyo gihe, aka karere kabaye indiri y’imitwe myinshi yitwaje intwaro, irimo n’iyagiye ihinduranya amazina n’imiterere, ibyatumye M23 yongeye kubura imirwano mu 2021, igafata ibice bimwe bya Kivu y’Amajyaruguru, harimo n’ahafite akamaro k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nka Rubaya.
Ibihugu byo mu karere n’imiryango mpuzamahanga byagiye bigerageza kunga impande zihanganye binyuze mu biganiro bya dipolomasi, ariko imirwano yakomeje gusubira kenshi.
Nubwo Trump ashyira intambara ya RDC mu zo avuga ko yahagaritse, ukuri ku kibuga k’imirwano kugaragaza ko agahenge kakiri mu rujijo. Imirwano ikomeje, ibitero bya drones, n’ukutizerana hagati y’impande zihanganye bikomeje gushyira mu kaga amasezerano yasinyiwe i Washington.
Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bagaragaza ko amahoro arambye azagerwaho ari uko habayeho ibiganiro byimbitse, kubahiriza amasezerano, no gukemura impamvu zishingiye ku mutungo kamere n’umutekano w’akarere.
Mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje, abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC bakomeje kuba ari bo bahura n’ingaruka z’intambara, bategereje ko amagambo y’abayobozi ahinduka ibikorwa bifatika bigarura amahoro arambye.






