Perezida Tshisekedi mu mugambi wo guhindura itegeko nshinga rya RDC.
Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo yatangaje ko itegeko nshinga ry’iki gihugu rigomba guhinduka ngo kuko ritaryanye n’igihe, bityo ngo abahanga bagomba kuryicyarira, mu rwego rwo kugira ngo barijyanishe naho igihugu kigeze.
Ibi bwana Tshisekedi yabitangaje ku wa gatatu tariki ya 23/10/2024 mu nama yari yabereye i Kisangani, ayigaragazamo ko itegeko nshinga rya RDC riteye isoni, bityo rikwiye guhindurwa.
Mu ijambo rye yagize ati: “Itegeko nshinga ryacu ririmo inenge nyinshi, ni ngombwa ko abahanga bacu barisubiramo bakarihindura.”
Yavuze kandi ko iki cyifuzo cye kizashyirwa mu bikorwa umwaka utaha, aho hazashyirwaho komisiyo y’abo munzego zinyuranye kugira ngo batange ibitekerezo by’itegeko nshinga rishya kugira ngo ‘rijyane n’aho RDC igeze, kandi ribereye Abanyagihugu.’
Perezida Félix Tshisekedi yavuze kandi ko tariki ya 10/10/2024 ishyaka rye rya UDPS ryatangiye ubukangurambaga bwo guhindura iri tegeko nshinga rya RDC.
Usibye ibyo, Tshisekedi kandi yanagarutse ku bibazo by’u mutekano byugarije abenegihugu, asaba abaturage kuba maso ngo bakarinda ubusugire bw’igihugu bafatanyije n’ingabo z’igihugu.
Ati: “Dufite abanzi benshi badukikuje. Muhatane, kandi mwarabibonye uko biherutse kugenda mu ntambara mu minsi itandatu ishize.”
Umukuru w’igihugu wakunze kwikoma u Rwanda arushinja ibinyoma ko ruri inyuma y’ibibazo by’u mutekano biri mu gihugu cye, yongeye kubisubiramo, avuga ko mu banzi bahanganye barimo iki gihugu cy’igituranyi, ariko nacyo ntigihwema kwamagana ibi birego by’ibihimbano.
MCN.