Perezida Tshisekedi na Neva bagiye kuyobora imiryango ikomeye muri Afrika
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, azatangira inshingano nshya nk’Umuyobozi w’Inama Mpuzamahanga y’Ibihugu byo mu Karere k’Amashyamba manini (Conférence Internationale sur la Région des Grands Lacs-CIRGL) muri iki cyumweru.
Iyi nama ihuza ibihugu byo mu karere birimo RDC, u Rwanda, u Burundi n’ibindi, ikaba igamije guteza imbere amahoro, umutekano n’ubufatanye mu karere k’Afurika y’Ibiyaga Bigari. Guhabwa izi nshingano ni intambwe ikomeye ku buyobozi bwa Perezida Tshisekedi, cyane cyane mu gihe akarere gahanzwe amaso ku bijyanye n’umutekano n’ihangana hagati y’ibihugu bimwe na bimwe.
Mu gihe kimwe, hatangajwe kandi ko perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, azatangira kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu kwezi kwa kabiri ku mwaka utaha wa 2026.
Izi nshingano nshya z’abayobozi bombi uw’u Burundi n’uwa RDC, zije mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa RDC, aho Ingabo z’iki gihugu n’iz’u Burundi zifatanya mu kurwanya umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Abasesenguzi benshi bavuga ko izi nshingano zishobora gufasha RDC kongera ijwi ryayo mu biganiro by’amahoro, cyane ku bibazo bikomeje kwivanga mu Burasirazuba bwayo.





