• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Komanda Fureko wo mu mutwe wa Gumino yakubiswe bibabaje, ubu afunzwe mu buryo bubi

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 10, 2025
in Conflict & Security
0
Komanda Fureko wo muri Gumino yakubiswe na Maï-Maï, imuhindura  intere
92
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Komanda Fureko wo mu mutwe wa Gumino yakubiswe bikabije, ubu afunzwe mu buryo bubi

Komanda Fureko, umwe mu bayobozi bakomeye b’umutwe wa Gumino, ubarizwa mu misozi yo muri teritware ya Uvira, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahuriye n’akaga gakomeye nyuma yo gufatwa n’inyeshyamba za Mai-Mai Wazalendo, aho yakubiswe bikomeye, arakomereka cyane, ubu akaba afungiwe mu buryo bubabaje muri gereza ya Lemera.

Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, yemeza ko uyu musirikare yari asanzwe afite ibirindiro hafi y’agace ka Shengaragwe, mu misozi ya Uvira, aho yakoranaga n’ingabo z’u Burundi ndetse na bamwe mu barwanyi ba Mai-Mai mu bikorwa byagiye bigaragaramo ihohoterwa rikabije ku baturage b’Abanyamulenge, birimo kwicwa, gusahurwa kw’amatungo, no gusenywa kw’ingo.

Ibyabaye kuri Komanda Fureko byatangiye ubwo bamwe mu basirikare be bajyaga mu gace kitwa i Mulenge, maze bagafatwa n’inyeshyamba za Mai-Mai. Mu rwego rwo kubasaba ko barekurwa, Fureko ubwe yaje kubasanga, ariko agezeyo nawe baramufata, baramukubita bikabije, bamukura amenyo ndetse banamuca amatwi yombi, nk’uko abatangabuhamya babivuga.

Nubwo yakomeretse cyane, amakuru yizewe avuga ko akiri muzima, ariko afungiwe mu buryo bubabaje, adafite ubuvuzi bwihariye, kandi mu buzima bwo ku rwego rwo hasi cyane.

Byavuzwe kandi ko ubwo yakubitwaga, hari ingabo z’u Burundi na FARDC zari hafi aho, ariko ntacyo zamufashije, ibintu benshi bafashe nk’igisobanuro cy’uko yaba yaranzwe n’ubugambanyi ku mpande zombi.

Komanda Fureko yari amaze igihe ashinjwa n’Abanyamulenge kwifatanya n’abanzi babo mu bikorwa byabibasiraga, aho benshi bamushinjaga guca inyuma ubwoko bwe agaharanira inyungu ze bwite.

Iyi nkuru ibaye indi mpuruza ku basore n’abagabo b’Abanyamulenge cyangwa abandi bashukwa bakinjira mu mitwe yitwaje intwaro, bafatanya n’abanzi b’abenewabo. Nk’uko bivugwa n’abasobanukiwe n’ibibazo by’umutekano muri Kivu y’Epfo, “uwifatanya n’umwanzi ejo nawe yitwa umwanzi.”

Inkuru ya Komanda Fureko ni isomo rikomeye ku bashobora kuba bagifite kwifatanya n’abanzi, kuko igihe cyose bishobora kubazanira akarambaraye.

Tags: Fureko

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?