Perezida Thisekedi yagiriwe inama yokudakinisha jenoside
Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yasabwe kuzirikana igisobanuro cya Jenocide, agaragarizwa ko ubu bwicanyi buba bugamije kurimbura ubwoko runaka, bityo kubukinisha bidakwiye.
Byagarutsweho na minisitiri w’ubanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungurehe, wavuze ko jenocide atari igikinisho, asaba Tshisekedi kudakomeza guhindura abicwa abicanyi.
Aha hari mu kiganiro minisitiri Nduhungurehe yagiranye n’umunyamakuru witwa Venuste Nshimiyimana.
Yamubwiye ko Tshisekedi yatinyutse gushinja abandi gukora jenocide mu gihugu cye, ariko yirengangiza ko akorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ndetse kandi ngo yirengangije ubwicanyi Wazalendo bafashwa na Leta ye bakorera abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi batuye mu Burasirazuba bw’iki gihugu cye.
Mu nama iheruka y’inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye ya 80 yateranye ku itariki ya 24/09/2025, Tshisekedi yabwiye abari bayitabiriye ko bakwiye kwemeza ko hari jenocide iri gukorerwa mu Burasirazuba bwa RDC.
Ariko ntiyarasuye ubwoko cyangwa itsinda ryabari gukorerwa iyo jenocide, ahamya gusa ko ibibera mu Burasirazuba bw’igihugu ayobora atari intambara isanzwe ahubwo ko ari jenocide ikorwa bucece.
Nduhungurehe yamaganye iyi mvugo ya Tshisekedi imbere y’inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye, ashingiye kubimenyetso bifatika agaragaza uburyo Abanye-kongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwicwa, kandi bakicwa n’imitwe yitwaje intwaro ifashwa na perezida Felix Tshisekedi.
Muri iki kiganiro umunyamakuru yabajije minisitiri Nduhungurehe niba atari ukwitana bamwana hagati ye na Tshisekedi, na we amusubiza ko jenocide itari igikinisho.
Yagize ati: “Genocide ntabwo ari igikinisho, ahubwo ni icyaha cyateganyijwe n’amasezerano mpuzamahanga, kigaragazwa no kwibasira ubwoko ugamije kubumaraho burundu.”
Yakomeje avuga ko atumva uburyo perezida Felix Tshisekedi ajya imbere y’inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye ngo apfe kuvuga jenocide biri aho gusa byo mu kirere kandi azi neza igisobanuro cyayo.
Yanavuze kuri FDLR izwiho ko ifatanya n’ubutegetsi bwa RDC, kandi yarakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Avuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwageze aho buha ikaze uyu mutwe, ndetse kandi ko buwuha inkunga ahanini ijyanye n’ibikoresho bya gisirikare.
Hajeru y’ibyo yagaragaje ko perezida Felix Tshisekedi ari we wahaye Wazalendo intwaro, mu gihe bizwi ko aba barwanyi ari bo babiba urwangano mu Banye-Congo, kandi ko banica abaturage bakanibasira cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Yanibukije ibyabaye mu kwezi kwa cumi umwaka wa 2023, ubwo imitwe yitwaje intwaro irimo Nyatura, Mai Mai na FDLR yatwitse inzu zigera kuri 300 zo mu gace ka Nturo muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Izo nzu zose zatwitswe zari iz’Abatutsi.
Mu gosoza, minisitiri Nduhungurehe yasobanuye ko ibyo ari ibyaha bigize jenocide.