Perezida Tshisekedi yagize icyavuga ku bavuga ko yaba ashaka manda ya gatatu.
Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi bwa mbere agize icyavuga ku bivugwa ko yaba ashaka manda ya gatatu, ni nyuma yaho aheruka gutangaza ku mugambi wo guhindura itegeko nshinga.
Tshisekedi yabitangarije mu Ntara ya Haut-Uele, ku itariki ya 02/12/2024, aho yari yitabiriye ibikorwa byo kwibuka umubikira Anuarite Nengapeta Marie Clementine umaze imyaka 60 yitabye Imana.
Yagarutse ku mugambi we wo guhindura itegeko nshinga rya RDC, aherutse gutangaza, ariko bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi kimwe n’abo mu madini n’amatorero, bakaba bakomeje kuwamaganira kure.
Yagarutse no kubibazo byinshi byugarije igihugu cye bakigusha muri ibyo bibazo, mu gihe ubutegetsi bwe bwakunze kunengwa imbaraga nke, ari na zo zitera ibi bibazo.
Perezida Félix Tshisekedi wumvikanaga mu mvugo zisa nko gutsindagiramo abaturage ibitekerezo bye, yagarutse ku mugambi wo guhindura itegeko nshinga, avuga ko bigomba gukorwa n’Abanyekongo ubwabo, kandi ko na bo babibona ko ari ngombwa.
Ati: “Iri tegeko nshinga nk’uko nabivuze, ni imbuto ya gihanga yabibwe n’abanyamahanga kugira ngo batume RDC ikomeza kuja hasi.Nabivugiye i Kisangani kandi ntabwo ndabigira igitekerezo kinyuranye nabyo.”
Yavuze ko igihe ibitekerezo byo gushyira mu itegeko nshinga rishya bizaba bimaze kwegeranywa, bizagaragarizwa abaturage kugira ngo na bo babisesengure.
Ibi akaba ari byo abasesenguzi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bakomeje kurwanya, aho uwo mugambi ba wubona nk’iturufu y’uyu mukuru w’igihugu kugira ngo izamufashe kugera ku byifuzo bye, nyamara ubutegetsi bwe bwararanzwe no guhuzagurika bya hato na hato.
Erega abanyagihugu bararushe nubuyonozi bwuyumugabo ntaco ashoboye. Arimukuvugango urwanda nirwo rwatumye atagira ico ageraho. Ashaka kwiyongera indi mandant nibintu biteyisoni kukuntu yasingirijwe ubutegetsi mumahoro none WE agiye kubirengaho azakurwaho nurupfu.