Perezida Tshisekedi yasabye abakristo kumufasha gusenga agatsinda umwanzi we.
Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yasabye abizera bose ku mufasha bagatakambira Imana ikamuha gutsinda umutwe wa M23.
Ibi nibyo yavuze ku itariki ya 02/12/2024, ubwo yari mu Ntara ya Haut-Uele, yasabye ko hategurwa amasengesho mu gihugu hose hagamijwe kubona igitangaza, kugira ngo babashe gutsinda umutwe wa M23.
Mu ijambo yatanze uwo munsi yagaragaje uburakari bwinshi, anavuga ko hari Abanyekongo bafatanyije n’abanyamahanga mu gushaka gushyira igihugu mu muriro w’amaraso.
Yavuze ko abanya-kisangani bari mu bantu bahuye n’uburibwe bw’intambara, bityo ko bakwiriye guhuriza hamwe kugira ngo batsinde umwanzi.
Ntiyarekeyeho, kuko yanikomye u Rwanda, avuga ko ari umuturanyi mubi ufite imigambi mibisha kuri RDC, ngo ugamije gusahura imitungo kamere igihugu cye gifite.
Yagize ati: “Arashaka gutuma duhera mu bukene n’umubabaro udashyira.”
Yasabye urubyiruko kuryamira amajanja, kuko ngo u Rwanda rwifuza kuyobya imitekerereze yarwo ngo rubashe kubacura bufuni na buhoro, rubajyane mu bikorwa by’ubwicanyi no guhohotera ikiremwamuntu.
Tshisekedi yongeye kandi kwikoma kiliziya Gatolika , ikunze kumusaba kuganira n’umutwe wa M23, ibyo we atifuza kumva mu matwi ye, asaba gusengera gutsinda umutwe wa M23.
Ati: “Umuryango w’Imana wategura amasengesho hirya no hino mu gihugu kugira ngo tubone igitangaza, urugero nk’iherezo ry’intambara mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu.”
Ibi abitangaje mu gihe intambara igikomeye hagati y’ingabo za RDC n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bw’iki gihugu.