Perezida Tshisekedi yatangaje ko Leta ye igiye kugirana ibiganiro na M23
Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko Leta ye igiye gusubukura ibiganiro n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwe.
Bikubiye mu ijambo yavugiye i Misiri aho yagiriye uruzinduko mu mpera zakiriya cyumweru gishize.
Muri uru uruzinduko ubwo yahabwaga ijambo yavuze ko guverinoma ye n’umutwe wa M23 bizasubukura ibiganiro mu cyumweru gitaha.
Tshisekedi yanagaragaje ko nyuma y’ibyo biganiro ko ari bwo Leta Zunze ubumwe z’Amerika izafata iya mbere mu guhamagara perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, hamwe na Tshisekedi ubwe, kugira ngo bajye kwicarana imbere ya perezida Donald Trump.
Yagize ati: “Ni uko Washington DC ibitekereza. Irimo gutegereza ko tugera ku masezerano, hanyuma iduhuze na perezida Kagame imbere ya perezida Trump, kugira ngo amasezerano abiri-aya Doha n’aya Washington -yemezwe burundu.”
Aya masezerano yombi yitezweho kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho imirwano imaze imyaka isaga icumi, ikibasira abaturage b’inzirakarengane.
Abasesenguzi bavuga ko uruhare rwa Leta Zunze ubumwe z’Amerika rugaragaza ubushake bwo gushyira iherezo ku ntambara ishyamiranyije RDC n’u Rwanda, binyuze mu biganiro bya dipolomasi.






