Perezida Tshisekedi yavuze ko agiye gukora impinduka muri guverinoma ye, anagaragaza umuyobozi utazahindurwa.
Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yatangaje ko Suminwa Tuluku Judith azakomeza kuba minisitiri w’intebe w’iki gihugu, ngo kuko yizeye ko azashobora gukemura ibibazo by’umutekano, imibereho n’ubukungu byugarije igihugu.
Perezida Tshisekedi ibi yabitangaje nyuma y’aho byari bigize iminsi bihwihwisa ko agiye kwirukana, Judith Suminwa ku mwanya wa minisitiri w’intebe.
Ariko mu kubihwihwisa byavaga kukuba Tshisekedi agize iminsi aca amarenga y’uko agiye gukora impinduka muri guverinoma ye, ngo akazana abandi ba minisitiri bashya kandi benshi.
Ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa gatatandu, ubwo yari mu nama y’ihuriro ry’amashyaka, Union sacree, yavuze ko agifitiye icyizere Suminwa Tuluku cyo gukomeza kuba minisitiri w’intebe. Ibi byahise bishyira iherezo ku makuru yavugaga ko agiye gusimburwa.
Tshisekedi yahise anatangaza ko agiye gushyiraho abagize guverinoma nshya, kandi avuga ko batagomba kurenga 50.
Yakomeje avuga ko iyi guverinoma nshya, ko itazagira uwo iheza ahubwo ko izaba iyabose, ndetse kandi ko izaha amahirwe abatariyiyumvagamo.
Ku wa 25/07/2025, Tshisekedi yayoboye inama y’abaminisitiri, maze yifuriza ubutsinzi abazakomezanya na guverinoma nshya, ashimira abatazasubira muri guverinoma ku bw’imirimo bakoreye igihugu.
Guverinoma yari sanzweho igizwe n’abantu 54, inengwa kuba hari bimwe mu bice by’i gihugu yambuwe, ndetse no kuba hari imitwe ya politiki ifite abadepite mu nteko ariko ikabura n’umuntu n’umwe uyihagararira muri guverinoma.
Ntabwo abazagaragara muri guverinoma nshya ya RDC baramenyekana, gusa icyamenyekanye ni uko minisitiri w’intebe, Judith Suminwa, agifitiwe icyizere, bityo akaba ari we uzayiyobora.