• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Perezida Tshisekedi yavuze ko yiteguye no kuba umusirikare kugira arwanirire igihugu cye, inkuru irambuye

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 5, 2025
in Conflict & Security
0
Amashyaka 12 atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC yahagaritswe
72
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Tshisekedi yavuze ko yiteguye no kuba umusirikare kugira arwanirire igihugu cye, inkuru irambuye

Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yagaragaje ubushake bwe bwo kurengera ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abaturage, atangaza ko yiteguye gukora igikenewe cyose, ndetse no kwinjira mu gisirikare, igihe bibaye ngombwa.

Yabitangaje ubushize, ubwo yagiranaga ibiganiro n’Abanye-Congo baba muri Misiri, mu ruzinduko yarimo kugirira mu murwa mukuru wa Cairo muri Misiri.

Mu magambo ye yuzuyemo amarangamutima n’ubutumwa bukomeye, yagize ati: “Mu rwego rwo kurengera abaturage banjye, niteguye gukora ikintu cyose, ndetse no kuba umusirikare.”

Iri jambo ryakiriwe n’urusaku rw’impundu n’amashyi mu bari aho, rwumvikana nk’ubutumwa bukomeye ku bashyigikiye ubutegetsi bwe.

Iyi mvugo ya Perezida Tshisekedi ije mu gihe igihugu cye gihanganye n’ibibazo bikomeye mu burasirazuba bw’igihugu, aho umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ukomeje kwigarurira ibice byinshi mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo. Ubuyobozi bwa RDC bukomeje gushinja u Rwanda gushyigikira uyu mitwe, ibyo u Rwanda rwakomeje guhakana hubwo rugashinja iki gihugu cya RDC gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Tshisekedi yasabye abaturage b’igihugu cye, haba imbere mu gihugu no mu mahanga, kwishyira hamwe no gushyigikira ibikorwa byo gusigasira ubusugire bw’igihugu, anashimangira ko ubuyobozi bwe bukomeje inzira ya dipolomasi ariko butazihanganira ababiba umutekano muke.

Yagize ati: “Turashaka amahoro, ariko ntabwo tuzayatakaza ku giciro cy’ubusugire bw’igihugu cyacu. Abanye-Congo bakeneye amahoro, uburenganzira bwo gutura aho bashaka, no kwiteza imbere.”

Iri jambo rije rikurikira indi gahunda y’ibiganiro igenda ifungurwa hagati ya Leta ya Congo n’impande zitandukanye, zirimo AFC/M23 muri Doha ndetse n’ibiganiro bitegerejwe i Washington, aho na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame azatumirwa, nk’uko Tshisekedi aherutse kubitangaza.

Ibyo Tshisekedi yatangaje byerekana ko ubuyobozi bwe buri mu bihe by’ibibazo bikomeye, aho igitutu cy’umutekano, politiki n’ubukungu birushaho kuremera, bikaba bisaba ubuyobozi kugira imbaraga, ubushishozi no gukorana n’abaturage mu rwego rwo gushakira igihugu amahoro arambye.

Tags: Tshisekediumusirikare

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?