Perezida Tshisekedi yongeye kwikoma u Rwanda, noneho anarushinja ku mutwara abaturage
Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yongeye gushinja u Rwanda kugira imigambi yo gutwara abaturage ba RDC ndetse no gutera inkunga umutwe wa M23, anasaba ko rufatirwa ibihano.
Ubi bwana perezida Tshisekedi yabigarutseho ku wa mbere tariki ya 22/09/2025, i New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, aho yitabiriye inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye.
Muri iyi nama yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo kimaze imyaka 30, kandi ko abayoboye Amerika bananiwe ku gikemura, aho yagize ati: “Amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC ni yo amaze imyaka myinshi ku mugabane wa Afrika. Amaze imyaka 30. Hari umutwe wagize uruhare muri jenocide yakorewe Abatutsi umaze icyo gihe cyose uhungabanya igihugu cyacu, rero umuntu wese harimo na perezida Trump uzashobora gutuma ayo makimbirane arangira akwiye Nobel.”
Yanavuze kandi ko “amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda n’igihugu cye atari kugerwaho kubera ko ngo u Rwanda rukomeje kuyadindiza.”
Ntiyarekeyeho, kuko kandi yashinje u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu cya RDC, anarushinja kandi ngo kugira umugambi wo gutwara abaturage ba Congo. Maze mu gusoza asaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano bikakaye.
Ibyo abivuze mu gihe intambara yongeye gukara mu Burasirazuba bwa RDC, hagati y’ingabo ze n’iz’uyu mutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwe.
Nko mu cyumweru gishize, indege z’intambara z’i gisirikare cya RDC zateye ibisasu mu bice bitandukanye byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bigenzurwa n’uyu mutwe wa M23, uyu mutwe icyo gihe wanagaragaje ko byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi.
Nanone kandi intambara ikomeye iri kubera mu duce two muri Kivu y’Amajyepfo, nka Shabunda, Walungu n’ahandi.