Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida wa Afrika y’Epfo yavuze kuri mugenzi we w’u Rwanda Kagame.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 13, 2025
in Regional Politics
0
Perezida wa Afrika y’Epfo yavuze kuri mugenzi we w’u Rwanda Kagame.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida wa Afrika y’Epfo yavuze kuri mugenzi we w’u Rwanda Kagame.

You might also like

Perezida Kagame yavuze kuri Trump uheruka guhagarika inkunga kuri Afrika.

AFC/M23 yongeye kunguka bikomeye amaboko mashya.

Hatanzwe umucyo w’uburyo perezida w’u Burundi arimo kwica abaturage muri Kivu y’Amajyepfo amenyeshwa n’icyo agiye kubiboneramo.

Umukuru w’igihugu cya Afrika y’Epfo, Cyril Ramophosa, yatangaje ko nta kibazo kiri hagati ye na perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Ramophosa yabitangarije mu nama ya Afrika CEO Forum iri kubera i Abidjan muri Cote D’Ivoire, ni mu gihe ubwo we na perezida Paul Kagame bagarukaga ku buryo Africa iri kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo bitandukanye, ndetse banavuga ku bibazo by’u mutekano muke uri mu Burasizuba bwa Congo.

Muri icyo kiganiro perezida w’u Rwanda Paul Kagame yanavuze ko Afrika iri gutera intambwe mu kwikemurira ibibazo bitandukanye no kwishakamo ibisubizo.

Yavuze kandi ko ibibazo by’u mutekano muke uri mu Burasizuba bwa RDC, ko hari gukorwa ibiganiro bitandukanye bigamije kuhashakira amahoro n’ituze ndetse no mu karere, anavuga ko bigeze ku ntambwe ishimishije.

Yagize ati: “Ntekereza ko hari gukorwa ibiganiro byinshi biri kubera icyarimwe, ndetse n’ibyo turi kuvuga yaba ibya Qatar n’ibibera muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika ntabwo wavuga ko twageze ku cyo twifuzaga, ariko buri wese ari kugerageza.”

Yageze aha, perezida wa Afrika y’Epfo, Ramaphosa ahita asaba ijambo maze avuga ko ashima uburyo n’umuhate uhari wo gukemura ibibazo by’umutekano muke umaze igihe mu Burasizuba bwa RDC.

Aha ni naho yahise yerura avuga ko nta kibazo kiri hagati ye na perezida Paul Kagame.

Ati: “Abantu bashobora kwibaza ko perezida Kagame nanjye duhanganye. Bamwe muri mwe mwaba mwibajije ko haza gushya mu gihe twicyaranye.”

Ubundi kandi yakomeje avuga ko amahame bemezanye nk’Abanyafrika agomba guhita avanaho ibibazo byose bishobora kuba byari bihari.

Ndetse kandi yavuze ko ibiganiro biri gukorwa ngo amahoro aboneke mu Burasizuba bwa Congo biri kugirwamo uruhare n’Abanyafrika.

Umubano w’u Rwanda na Afrika y’Epfo wajemo agatotsi mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025 ubwo perezida Cyril Ramophosa yavugaga ko ingabo z’u Rwanda ari nyeshyamba ndetse ashimangira ko zagize uruhare mu rupfu rw’abasirirkare be bari mu butumwa bwa SAMIDRC ku butaka bwa Congo.

Ariko nanone umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wagiye uhagarara binyuze mu biganiro byagiye biba mu bihe bitandukanye.

Tags: Cyril RamophosaPaul KagameUmubano
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Kagame yavuze kuri Trump uheruka guhagarika inkunga kuri Afrika.

by Bruce Bahanda
May 13, 2025
0
Perezida Kagame yavuze kuri Trump uheruka guhagarika inkunga kuri Afrika.

Perezida Kagame yavuze kuri Trump uheruka guhagarika inkunga kuri Afrika. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko ibyatangajwe na perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika byo guhagarika...

Read moreDetails

AFC/M23 yongeye kunguka bikomeye amaboko mashya.

by Bruce Bahanda
May 12, 2025
0
AFC/M23 yongeye kunguka bikomeye amaboko mashya.

AFC/M23 yongeye kunguka bikomeye amaboko mashya. Urubyiruko n'abahoze mu gisirikare n'igipolisi cya Repubulika ya demokarasi ya Congo i Goma no mu nkengero zayo, bakomeje kwiyunga ku bwinshi ku...

Read moreDetails

Hatanzwe umucyo w’uburyo perezida w’u Burundi arimo kwica abaturage muri Kivu y’Amajyepfo amenyeshwa n’icyo agiye kubiboneramo.

by Bruce Bahanda
May 12, 2025
1
Kera kabaye, perezida w’u Burundi ngwarashaka gusaba imbabazi u Rwanda.

Hatanzwe umucyo w'uburyo perezida w'u Burundi arimo kwica abaturage muri Kivu y'Amajyepfo amenyeshwa n'icyo agiye kubiboneramo. U Burundi bwitikiriye ijoro bwa mbutsa intwaro nyinshi buziha insoresore zo muri...

Read moreDetails

FDNB yigambye kwica inyashyamba ku bwinshi nubwo nayo yakozwe munda.

by Bruce Bahanda
May 10, 2025
0
FDNB yigambye kwica inyashyamba ku bwinshi nubwo nayo yakozwe munda.

FDNB yigambye kwica inyashyamba ku bwinshi nubwo nayo yakozwe munda. Igisirikare cy'u Burundi (FDNB) cyatangaje ko giheruka kwivugana inyashyamba zirenga 100 zo mu mutwe wa MRCD/FNL urwanya ubutegetsi...

Read moreDetails

Kera kabaye, perezida w’u Burundi ngwarashaka gusaba imbabazi u Rwanda.

by Bruce Bahanda
May 9, 2025
0
Kera kabaye, perezida w’u Burundi ngwarashaka gusaba imbabazi u Rwanda.

Kera kabaye, perezida w'u Burundi ngwarashaka gusaba imbabazi u Rwanda. Amakuru aturuka mu gihugu cy'u Burundi aravuga ko perezida w'iki gihugu, Evariste Ndayishimiye, ko ashobora kwerekeza vuba mu...

Read moreDetails

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?