• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida wa Angola yagaragaje ikizakemura intambara muri RDC.

minebwenews by minebwenews
January 26, 2025
in Regional Politics
0
Perezida wa Angola yagaragaje ikizakemura intambara muri RDC.
92
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida wa Angola yagaragaje ikizakemura intambara muri RDC.

Perezida João Lourenço wa Angola yavuze ko intambara itazakemura ikibazo gihangayikishije Repubulika ya demokarasi ya Congo, hubwo ko ibiganiro aribyo muti urambye.

João Lourenço yabitangaje ku munsi w’ejo hashize tariki ya 25/01/2025, nyuma y’aho M23 yarimaze kugaragaza ko ishaka gufata umujyi wa Goma.

Uyu mukuru w’igihugu cya Angola akaba n’umuhuza w’amakimbirane ari mu karere, yavuze ko ahangayikishijwe n’imirwano ikomeje kubica bigacika mu Burasirazuba bwa RDC.

Yavuze kandi ko hashobora kubaho kurenga imbibi kw’intambara ikagira ingaruka mbi cyane mu mibereho y’abantu by’umwihariko abari mu nkengero z’umujyi wa Goma.

Lourenço yavuze ko yamagana ibikorwa bya M23 n’abayifasha kuko bishira mu kaga intambwe yari yatewe mu biganiro by’i Luanda bigamije gukemura ikibazo mu nzira y’amahoro, bityo bishyira mu kaga umutekano wose w’akarere k’ibiyaga bigari.

Angola irasaba abahanganye kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kurinda abasivile no kubungabunga ubuzima bw’abasirikare bari mu kanama gahuriweho kagamije kugenzura imbibi (MAVR), kakaba gahuriweho n’umusirikare mukuru wo muri Angola.

Perezida Lourenço yagaragaje ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC bitazakemuka mu gihe impande zihanganye zikiri mu ntambara, bityo ko izi mpande zikwiye kwihutira kujya ku ntebe y’ibiganiro.

Ibyo yabitangaje mu gihe minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yabashije kumvisha amahanga ko hakenewe inama yihutirwa yiga ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC.

Tags: AngolaGomaM23Rdc

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?