• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida wa Kenya yagiranye ibiganiro n’intumwa zivuye i Kinshasa.

minebwenews by minebwenews
February 20, 2025
in Regional Politics
0
Perezida wa Kenya yagiranye ibiganiro n’intumwa zivuye i Kinshasa.
120
SHARES
3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida wa Kenya yagiranye ibiganiro n’intumwa zivuye i Kinshasa.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Perezida William Ruto akaba ari nawe uyoboye umuryango wa Afrika y’u Burasirazuba(EAC) yagiranye ibiganiro n’intumwa zivuye muri Congo zoherejwe na perezida Félix Tshisekedi w’iki gihugu, aho ibyo biganiro byabo byari byerekeye umutekano w’u Burasirazuba bwa Congo.

Ni ahar’ejo izi ntumwa zageze i Nairobi mu gihugu cya Kenya ziturutse i Kinshasa muri RDC.

Nk’uko aya makuru yemejwe na perezida William Ruto, akoresheje urubuga rwa x, yagize ati: “Nakiriye intumwa zo kurwego rwisumbuye zoherejwe na mugenzi wanjye perezida Félix Tshisekedi wo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo. Twaganiriye kubyerekeye umutekano w’u Burasirazuba bw’igihugu cyabo (RDC).”

Ruto yakomeje avuga ko mu biganiro bagiranye naziriya ntumwa batagiye kure n’imyanzuro iheruka gufatirwa mu nama y’abakuru bibihugu bigize umuryango wa EAC n’uwa SADC yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania.

Intumwa za RDC zari ziyobowe na Lamber Mende wahoze ari minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa Congo, aho yarikumwe na minisitiri w’ibikorwa remezo, Alexis Gisaro Muvunyi ndetse na minisitiri w’ubucuruzi, Julien Paluku.

William Ruto muri iriya nama ya EAC na SADC nk’umuyobozi wa EAC yasabye ubutegetsi bwa Kinshasa kuyoboka inzira y’ibiganiro hagati yabwo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera kubutaka bw’iki gihugu itavuga rumwe nabwo harimo n’uwa m23, ayigaragariza ko aribyo byagera ku mahoro arambye, ndetse kandi ashigikira ko ibiganiro by’i Luanda na Nairobi byakongera gusubukurwa nka mbere.

Ibi biganiro byabaye mu gihe ku wa kabiri w’iki cyumweru turimo, umutwe wa m23 wari wasabye ko Leta ya Kinshasa bahanganye yakwemera kuyoboka inzira y’ibiganiro, bitaba ibyo ugakomeza intambara kugeza ufashe i Kinshasa, ndetse ngo ugakuraho ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.

Hagataho uyu mutwe ukomeje kwigarurira ibice byo muri Kivu y’Amajy’epfo mu buryo budasanzwe, kuko n’ahar’ejo wafashe umupaka wa Kamanyola nyuma yuko wari wafashe umujyi wose wa Kamanyola.

Ubu abarwanyi b’uyu mutwe bakomeje kwerekeza ku mujyi wa Uvira, usigayemo Wazalendo gusa, kuko FARDC yamaze kuyivamo yose nyuma yihangana rikomeye ryabaye hagati yabo mu minsi itatu, aho bapfaga guhunga imirwano.

Amakuru yizewe Minembwe.com imaze kumenya nuko aba basirikare ba FARDC bahunze bava muri Uvira nyuma y’iryo hangana ry’abo na Wazalendo, abenshi muri bo bererekeje i Bujumbura, Kalemi abandi bazamuka imisozi y’i Fizi na Uvira.

Tags: ibiganiroKenyaKinshasaWilliam Ruto
Share48Tweet30Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Umusaza Col.Rukunda Michel yasimbutse urupfu.

Ukuri ku bivugwa kuri Col.Makanika.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?