Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yavuze akari ku mutima ku byerekeye umutekano w’iki gihugu abereye umuyobozi mukuru.
Ni mu ijambo rigufi umukuru w’igihugu cya Congo, Félix Tshisekedi yatanze ubwo yari i Kinshasa ku murwa mukuru, aho yari mu kiganiro cya bereye mu muhezo, ku wa Gatatu tariki ya 08/05/2024 yatangaje ikibazo we abona ko ari nyamukuru kibangamiye umutekano w’iki gihugu avuga ko ari abasirikare bari muri FARDC bavuga ururimi rw’i kinyarwanda, nk’uko amasoko yacu abivuga.
Muri iki kiganiro gito Tshisekedi yagize ati: “Aba basirikare bavuga ururimi rw’ikinyarwanda binjiye mu ngabo za FARDC, mu byukuri babangamiye umutekano w’igihugu cyacu.”
Ay’amakuru atavuzweho byinshi avuga ko iki kiganiro perezida Félix Tshisekedi yavugiyemo iryo jambo cyarimo abanyacyubahiro bake harimo n’abagize komite njyanama ye, ndetse n’abo mu muryango we.
Si ubwambere Tshisekedi avuga amagambo ababaza imitima y’abaturage baturiye u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ahanini abo mu bwoko bw’Abatutsi, kuko mu 2020 ubwo yari yagiriye uruzinduko i Bukavu ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, nyuma yuko yari amaze kwakira delegation irimo Mutualite z’amoko atandukanye haraho yavuze ko intambara ibera mu misozi miremire y’Imulenge ko ari y’abahinzi n’aborozi, bityo ko idafite icyo ibangamiye umutekano w’iki gihugu.
Kandi muri icyo gihe ibitero bya Maï Maï ku bufasha bw’Ingabo za RDC byari bibangamiye ubuzima bw’Abanyamulenge, aho ndetse icyo gihe hasenyutse imihana irenga amagana abiri hari kandi ko n’inka z’abo zanyazwe zikabakaba ibihumbi amagana.
I Mihana y’Abanyamulenge yasenyutse icyo gihe harimo igize akarere ka Mibunda yose, igice cya Rurambo, i Ndondo ya Bijombo, Bibogobogo, i Chohagati n’imihana igize karere ko mu Malango.
Gusa Abanyamulenge baje kuvukamo Twirwaneho barwanya Maï Maï yarimo itegwa inkunga n’igisirikare cya FARDC cyari kiyobowe na Brig Gen Dieudonne Muhima wari mu Minembwe.
Abanyamulenge bavuga ko muri icyo gihe Twirwaneho yafashye imbunda irwanya Maï Maï na FARDC kugeza aho babumbiye hamwe Abanyamulenge bari bahunze bava mu Chohagati chaza Rwerera, Mibunda n’i Ndondo ba bashira muri Minembwe.
Kugeza ubu Twirwaneho iracayafashe uwo mukingi, nk’uko bivugwa n’Abanyamulenge benshi.
MCN.