Perezida wa Ukraine yatakambiye Donald Trump uheruka gutorerwa kuba perezida w’Amerika.
Umukuru w’igihugu cya Ukraine, Volodymyr Zelensky yongeye gusaba Donald Trump gufasha Ukraine gukomeza guhangana n’u Burusiya, nyuma y’uko uyu mugabo avuze ko yifuza guhagarika intambara ikomeje guhanganisha ibihugu byombi.
Zelensky, nyuma y’uko Donald Trump atsindiye amatora y’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yamwifurije ishya n’ihirwe muri iyi manda y’imyaka ine azamara ayoboye, anaboneraho kongera kumusaba gufasha igihugu cye guhangana n’ibitero bikomeye kigabwaho n’u Burusiya.
Muri iki kiganiro, Zelensky yagize n’amahirwe yo kuvugana na Elon Musk wari kumwe na Trump muri icyo gihe, ndetse anavugana n’uwo mukire aho yamushimiye ku ruhare rwe mu gufasha ingabo za Ukraine ziri ku rugamba, aboneraho no kumusaba gukomeza kuvugana, binyuze mu gukoresha itumanaho rya “starlink.”
Bibaye ubwa gatatu Zelensky yari abashije kuvugana na Elon Musk. Trump yakunze kuvuga ko iyo aza kuba ari ku butegetsi, bitari gushoboka ko intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya ishoboka, icyakora akavuga ko nubwo ihari, azayisoza vuba, gusa uyu mugabo ntiyatangaje ingamba azakoresha mu kugera kuri iyi ntego.
Bikekwa ko ashobora kuzasaba Ukraine kwemera guharira u Burusiya ibice bwafashe bingana na 20% by’ubuso bwahoze ari ubwa Ukraine mbere y’itangira ry’iyi ntambara, icyakora iki ni icyifuzo benshi mu baturage ba Ukraine batishimira na busa.
İstanbul da su kaçak tespiti Başakşehir’deki apartmanda su kaçağı vardı, ekip çok profesyonel ve hızlı çalıştı. https://fcschalke04fansclub.com/ustaelektrikci
viagra priligy 2 reported in ClinicalTrials