Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yatanze abategetsi b’u Burusiya kuvuga ku gitero cyagabwe i Crocus City Hall hafi n’u mu Mujyi wa Moscow.
Ni mu gitero cyaraye ki gabwe mu bice biri hafi n’u murwa mukuru w’igihugu cy’u Burusiya, gikozwe n’u mutwe w’iterabwoba wa Islamic State ukigaba ahari habereye ibirori birimo n’abanyamuziki bo muri icyo Gihugu.
Ubuyobozi bw’uyu mutwe w’iterabwoba wa Islamic State bwemeje ko abarwanyi babo aribo bagabye kiriya gitero, nk’uko ba bitangaje bakoresheje urubuga rwa Telegrame.
Bagize bati: “Igitero twagikoze, kandi twamaze no kuva amahoro ku butaka bw’u Burusiya.”
Ibiro ntara makuru by’Abarusiya bigendeye ku makuru byahawe n’urwego rushinzwe umutekano w’icyo gihugu, byatangaje ko abantu 40 bapfuye, naho ababarirwa ku 140 bakomeretse.
Bavuga ko abarimo n’abana bagizweho ingaruka z’icyo gitero.
Amashusho yagiye ahagaragara yerekanye abagabo bitwaje imbunda barasagura mu baturage, nyuma y’uko bari bamaze kugaba igitero barimo guhunga m’urwego rwo gukiza amagara yabo.
Urwego rushinzwe gutara amakuru rwa Tass rwatangaje ko nyuma yicyo gitero ko ingabo zidasanzwe z’Abarusiya ko zahise zitangira guhiga bukware abagabye icyo gitero.
Aha rero niho perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yahise aba mu ba mbere bamaganye kiriya gitero na perezida w’u Burusiya ataragira icyo akivugaho.
Ndayishimiye, akoresheje urubuga rwa x, yagize ati: “Turamagana twivuye inyuma igitero cy’iterabwoba cy’i Moscow cyicyiwemo abaturage binzirakarengane kikanakomeretsa abandi.”
Yakomeje avuga ati: “Ndihanganisha imiryango yagizweho ingaruka nkanifuriza gukira vuba abakomeretse.”
Uyu mukuru w’igihugu cy’u Burundi, yanabwiye u Burusiya ko “u Burundi bwifatanije na bwo mu bihe bikomeye barimo.”
Iki gitero kandi cya maganwe na leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo aho umuvugizi wa perezida Félix Tshilombo, yavuze ko leta ye yifatanije n’u Burusiya muri ibyo bihe barimo by’u mubabaro.
Avuga ko RDC ikomeje kuzirikana umubano mwiza icyo gihugu gifitanye nicya RDC, n’inyuma y’uko ibihugu byombi biheruka gushiraho amasezerano y’u bufatanye mu byagisirikare.
Gusa, minisiteri y’ubanye n’amahanga y’u Burusiya yavuze ko igitero bagabweho ari icyitera bwoba ko kandi ibihugu byose bigomba ku cyamagana.
Iki gitero cya gabwe mu gihe mu minsi mike ishize leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zatanze umuburo ko ibyihebe biri gutegura kugaba ibitero mu Burusiya.
MCN.