Perezida w’u Burundi yanenze ingabo za RDC.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yasabye Abarundi ko bagomba kumenya ko hari umwanzi bafite ukomeye, avuga ko ari u Rwanda, asaba ko batagomba gupfa nk’ihene nk’uko bimeze muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni byo perezida w’u Burundi yatangarije muri Komine ya Bugabira mu Ntara ya Kirundo, aho yari yasuye abaturage baho abaha n’ibiribwa.
Amakuru ava muri icyo gihugu cy’u Burundi avuga ko perezida Evariste Ndayishimiye yatanze ibiribwa ku miryango igera kuri 22,236 ni nyuma y’aho ihuye n’ikibazo cy’amapfa, buri rugo rukaba rwarimo rugenerwa kilogramu 15 z’ibigori, nk’ibiryo bizamara icyumweru.
Ibiro by’umukuru w’igihugu mu Burundi bivuga ko hazakorwa igenzura nyuma y’ukwezi, hakarebwa niba ibyo biribwa byongerwa cyangwa bikagabanywa, cyangwa niba inkunga izahagarara.
Ubwo yarimo atanga ibi biribwa yasabye abaturage kutarya umugondorajosi.
Yagize ati: “Mbibabwire ntimurye ngo musinzire umugondorajosi. Guverineri yabibabwiye ko mufite umuturanyi mubi, murabizi ko aduhiga. Namaze kumumenyesha ko uzadukubira tuzamukubita. Mube mwiteguye, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye.”
Evariste Ndayishimiye yanibukije Abarundi ko kuva kera igihe cy’abami u Rwanda rutigeze rutsinda u Burundi.
Ati: “Ubu ntibadushobora, hano murabizi mu bibutse izina ryo mu Kirundo. Muzabibutse muti murabizi mu Kirundo aho iryo zina ryavuye? Uti rero tuzareba.”
Yakomeje agira ati: “Noneho si mwe mwenyine Kirundo, twese n’uw’i Nyanzara-Lac hafi ya Tanzania ureba Kigoma azaba ari aha . Twese, Abarundi, ntituzemera gupfa nk’Abanyekongo. Abagabo bakicwa nk’ihene uko nyine, kandi ari abantu b’ababagabo bakicwa bakanuye. Abarinda umutekano wa Congo ntabyo bazi.”
Perezida w’u Burundi aherutse gutangaza kandi ko u Rwanda rushaka gutera igihugu cye, ibi yabwiye abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi.
Abivuze mu gihe atagaragaye mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afrika y’i Burasirazuba n’iya majy’epfo yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania, aho yari igamije gushakira amahoro n’umutekano u Burasirazuba bwa RDC.
Perezida Ndayishimiye yohereje intumwa, kimwe na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi wari wayoherejemo minisitiri w’intebe, Judith Sumunwa. Gusa, iyi nama na Tshisekedi ubwe, yayikurikiye akoresheje ubuhanga bwa none.
U Burundi bufite ingabo muri RDC zifasha iza RDC kurwanya umutwe wa M23 , nubwo ntacyo zihindura kuko uyu mutwe ukomeje kwagura muburyo budasanzwe ibirindiro byawo muri Kivu y’Amajy’epfo na Kivu y’Amajyaruguru. Ndetse imirwano ikomeye iri kwerekeza i Bukavu ahazwi nk’umurwa mukuru w’iyi ntara ya Kivu y’Epfo. Ahar’ejo imirwano hagati y’impande zombi yiriwe ibera i Kalehe kuri zone.