• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, January 24, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida w’u Burundi yanenze ingabo za RDC.

minebwenews by minebwenews
February 12, 2025
in Regional Politics
0
Perezida w’u Burundi yanenze ingabo za RDC.
123
SHARES
3.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida w’u Burundi yanenze ingabo za RDC.

You might also like

Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana

U Rwanda Rwagaragaje Aho Ruhurira na AFC/M23

Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yasabye Abarundi ko bagomba kumenya ko hari umwanzi bafite ukomeye, avuga ko ari u Rwanda, asaba ko batagomba gupfa nk’ihene nk’uko bimeze muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni byo perezida w’u Burundi yatangarije muri Komine ya Bugabira mu Ntara ya Kirundo, aho yari yasuye abaturage baho abaha n’ibiribwa.

Amakuru ava muri icyo gihugu cy’u Burundi avuga ko perezida Evariste Ndayishimiye yatanze ibiribwa ku miryango igera kuri 22,236 ni nyuma y’aho ihuye n’ikibazo cy’amapfa, buri rugo rukaba rwarimo rugenerwa kilogramu 15 z’ibigori, nk’ibiryo bizamara icyumweru.

Ibiro by’umukuru w’igihugu mu Burundi bivuga ko hazakorwa igenzura nyuma y’ukwezi, hakarebwa niba ibyo biribwa byongerwa cyangwa bikagabanywa, cyangwa niba inkunga izahagarara.

Ubwo yarimo atanga ibi biribwa yasabye abaturage kutarya umugondorajosi.

Yagize ati: “Mbibabwire ntimurye ngo musinzire umugondorajosi. Guverineri yabibabwiye ko mufite umuturanyi mubi, murabizi ko aduhiga. Namaze kumumenyesha ko uzadukubira tuzamukubita. Mube mwiteguye, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye.”

Evariste Ndayishimiye yanibukije Abarundi ko kuva kera igihe cy’abami u Rwanda rutigeze rutsinda u Burundi.

Ati: “Ubu ntibadushobora, hano murabizi mu bibutse izina ryo mu Kirundo. Muzabibutse muti murabizi mu Kirundo aho iryo zina ryavuye? Uti rero tuzareba.”

Yakomeje agira ati: “Noneho si mwe mwenyine Kirundo, twese n’uw’i Nyanzara-Lac hafi ya Tanzania ureba Kigoma azaba ari aha . Twese, Abarundi, ntituzemera gupfa nk’Abanyekongo. Abagabo bakicwa nk’ihene uko nyine, kandi ari abantu b’ababagabo bakicwa bakanuye. Abarinda umutekano wa Congo ntabyo bazi.”

Perezida w’u Burundi aherutse gutangaza kandi ko u Rwanda rushaka gutera igihugu cye, ibi yabwiye abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi.

Abivuze mu gihe atagaragaye mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afrika y’i Burasirazuba n’iya majy’epfo yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania, aho yari igamije gushakira amahoro n’umutekano u Burasirazuba bwa RDC.

Perezida Ndayishimiye yohereje intumwa, kimwe na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi wari wayoherejemo minisitiri w’intebe, Judith Sumunwa. Gusa, iyi nama na Tshisekedi ubwe, yayikurikiye akoresheje ubuhanga bwa none.

U Burundi bufite ingabo muri RDC zifasha iza RDC kurwanya umutwe wa M23 , nubwo ntacyo zihindura kuko uyu mutwe ukomeje kwagura muburyo budasanzwe ibirindiro byawo muri Kivu y’Amajy’epfo na Kivu y’Amajyaruguru. Ndetse imirwano ikomeye iri kwerekeza i Bukavu ahazwi nk’umurwa mukuru w’iyi ntara ya Kivu y’Epfo. Ahar’ejo imirwano hagati y’impande zombi yiriwe ibera i Kalehe kuri zone.

Tags: CongoEvariste NdayishimiyeRwanda
Share49Tweet31Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana

by Bahanda Bruce
January 24, 2026
0
Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana

Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana Mu gihe u Burundi bwitegura imyaka ikomeye ya politiki irimo amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027,...

Read moreDetails

U Rwanda Rwagaragaje Aho Ruhurira na AFC/M23

by Bahanda Bruce
January 24, 2026
0
AFC/M23 Yashimangiye Ko Itazatezuka ku Rugamba, Ubutumwa Bukomeye Bwerekeza ku Baturage n’Isi Yose

U Rwanda Rwagaragaje Aho Ruhurira na AFC/M23 Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Madamu Mathilde Mukantabana, yagaragaje ku mugaragaro aho u Rwanda ruhurira n’ihuriro rya...

Read moreDetails

Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro

by Bahanda Bruce
January 23, 2026
0
Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro

Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yakiriwe na mugenzi we w’u...

Read moreDetails

RDC Yongeye Kwikoma u Rwanda Bikomeye ku ruhare rushinjwa mu Mutekano Muke i Uvira

by Bahanda Bruce
January 23, 2026
0
RDC Yongeye Kwikoma u Rwanda Bikomeye ku ruhare rushinjwa mu Mutekano Muke i Uvira

RDC Yongeye Kwikoma u Rwanda Bikomeye ku ruhare rushinjwa mu Mutekano Muke i Uvira Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyize ahagaragara, ku wa Kane tariki...

Read moreDetails

U Rwanda Rwagaragaje Icyatuma Rukuraho Ingamba Zarwo z’Umutekano n’Ubwirinzi

by Bahanda Bruce
January 23, 2026
0
U Rwanda Rwagaragaje Icyatuma Rukuraho Ingamba Zarwo z’Umutekano n’Ubwirinzi

U Rwanda Rwagaragaje Icyatuma Rukuraho Ingamba Zarwo z’Umutekano n’Ubwirinzi Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko izakomeza gushyira mu bikorwa ingamba z’ubwirinzi n’umutekano mu gihe umutwe w’iterabwoba wa FDLR utarasenywa...

Read moreDetails
Next Post

Umunya-tanzaniya-kazi uri mu bavuga rikijana yanenze ubutegetsi bwa Kinshasa.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?