• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida w’u Burundi yanenze ingabo za RDC.

minebwenews by minebwenews
February 12, 2025
in Regional Politics
0
Perezida w’u Burundi yanenze ingabo za RDC.
123
SHARES
3.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida w’u Burundi yanenze ingabo za RDC.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yasabye Abarundi ko bagomba kumenya ko hari umwanzi bafite ukomeye, avuga ko ari u Rwanda, asaba ko batagomba gupfa nk’ihene nk’uko bimeze muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni byo perezida w’u Burundi yatangarije muri Komine ya Bugabira mu Ntara ya Kirundo, aho yari yasuye abaturage baho abaha n’ibiribwa.

Amakuru ava muri icyo gihugu cy’u Burundi avuga ko perezida Evariste Ndayishimiye yatanze ibiribwa ku miryango igera kuri 22,236 ni nyuma y’aho ihuye n’ikibazo cy’amapfa, buri rugo rukaba rwarimo rugenerwa kilogramu 15 z’ibigori, nk’ibiryo bizamara icyumweru.

Ibiro by’umukuru w’igihugu mu Burundi bivuga ko hazakorwa igenzura nyuma y’ukwezi, hakarebwa niba ibyo biribwa byongerwa cyangwa bikagabanywa, cyangwa niba inkunga izahagarara.

Ubwo yarimo atanga ibi biribwa yasabye abaturage kutarya umugondorajosi.

Yagize ati: “Mbibabwire ntimurye ngo musinzire umugondorajosi. Guverineri yabibabwiye ko mufite umuturanyi mubi, murabizi ko aduhiga. Namaze kumumenyesha ko uzadukubira tuzamukubita. Mube mwiteguye, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye.”

Evariste Ndayishimiye yanibukije Abarundi ko kuva kera igihe cy’abami u Rwanda rutigeze rutsinda u Burundi.

Ati: “Ubu ntibadushobora, hano murabizi mu bibutse izina ryo mu Kirundo. Muzabibutse muti murabizi mu Kirundo aho iryo zina ryavuye? Uti rero tuzareba.”

Yakomeje agira ati: “Noneho si mwe mwenyine Kirundo, twese n’uw’i Nyanzara-Lac hafi ya Tanzania ureba Kigoma azaba ari aha . Twese, Abarundi, ntituzemera gupfa nk’Abanyekongo. Abagabo bakicwa nk’ihene uko nyine, kandi ari abantu b’ababagabo bakicwa bakanuye. Abarinda umutekano wa Congo ntabyo bazi.”

Perezida w’u Burundi aherutse gutangaza kandi ko u Rwanda rushaka gutera igihugu cye, ibi yabwiye abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi.

Abivuze mu gihe atagaragaye mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afrika y’i Burasirazuba n’iya majy’epfo yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania, aho yari igamije gushakira amahoro n’umutekano u Burasirazuba bwa RDC.

Perezida Ndayishimiye yohereje intumwa, kimwe na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi wari wayoherejemo minisitiri w’intebe, Judith Sumunwa. Gusa, iyi nama na Tshisekedi ubwe, yayikurikiye akoresheje ubuhanga bwa none.

U Burundi bufite ingabo muri RDC zifasha iza RDC kurwanya umutwe wa M23 , nubwo ntacyo zihindura kuko uyu mutwe ukomeje kwagura muburyo budasanzwe ibirindiro byawo muri Kivu y’Amajy’epfo na Kivu y’Amajyaruguru. Ndetse imirwano ikomeye iri kwerekeza i Bukavu ahazwi nk’umurwa mukuru w’iyi ntara ya Kivu y’Epfo. Ahar’ejo imirwano hagati y’impande zombi yiriwe ibera i Kalehe kuri zone.

Tags: CongoEvariste NdayishimiyeRwanda

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?