Perezida w’u Burundi yongeye kuvuga amagambo ashotora u Rwanda.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatangaje ko afite amakuru yuko u Rwanda rufite umugambi wo gutera igihugu cye.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamukuru wa televisiyo ya France 24.
Muri ikiganiro yabwiye uriya munyamakuru ko afite amakuru ahagije yuko u Rwanda rwenda ku mutera.
Yagize ati: “Dufite amakuru, tuzi uwo mugambi, kandi hari ibimenyetso. Ibimenyetso dufite mbere na mbere nuko bacumbikiye abagize uruhare muri Coup d’etat yo mu mwaka wa 2015 bafite umugambi wo gutera igihugu cyacu.”
Yakomeje avuga ati: “Turabazi ko bashobora kubifashisha nk’uko bifashisha M23 muri RDC bayita Abanye-Congo. Bafite umugambi wo gukoresha abagize uruhare muri Coup d’etat yo muri 2015 babita Abarundi, nyamara mu by’ukuri ari u Rwanda rwaduteye.”
Yanagaragarije uriya munyamakuru wa televisiyo France 24 ko batewe impungenge no kuba u Rwanda nta bushake rufite rwo gushyikiriza u Burundi bariya bagerageje guhirika ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza ngo bashyikirizwe ubutabera, gusa agaragaza ko mu gihe intambara izaba yahagaze muri RDC, bizagora u Rwanda guhita rutera u Burundi.
Ndayishimiye avuga kandi ko u Burundi buzakomeza kuba maso kugeza igihe buzabonera ibihamya by’uko u Rwanda nta mugambi mubisha rufitiye u Burundi.
Ibyo abikoze mu gihe kandi m’ukwezi gushize ubwo yagiranaga ikiganiro na BBC, yavuze ko afite amakuru yuko u Rwanda rwenda gutera igihugu cye, ariko icyo gihe aburira u Rwanda ko nirushima gutera i Bujumbura runyuze muri RDC, nawe azatera i Kigali anyuze mu Kirundo.
Ariko nyamara ntacyo u Rwanda rurasubiza kubyatangajwe na Ndayishimiye, nk’uko rwabikoze mbere ubwo Makolo umuvugizi w’u Rwanda yatangazaga ko batangajwe n’ibyatangajwe na perezida Ndayishimiye.
Avuga ko Ndayishimiye amagambo ye abangamiye ibiganiro byarimo guhuza inzego z’umutekano z’u Burundi n’iz’u Rwanda. Ibi biganiro bikaba byari bigamije kurebera hamwe uko umutekano w’imipaka w’ibihugu byombi warushaho kurindwa.
Umubano w’u Burundi n’u Rwanda wajemo agatotsi mu mpera z’umwaka ushize ubwo iki gihugu cyigituranyi cyarushinjaga guha ubufasha umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’i Gitega.
Kimwecyo na mbere yuriya mwaka u Burundi bwohereje ingabo zabwo muri RDC kurwanya M23, aho ziwurwanya zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda na Wazalendo ndetse n’ingabo za Fardc.
Uretse nibyo, hari ubundi Ndayishimiye yumvikaniye i Kinshasa atangaza ko azatera i Kigali akoresheje urubyiruko rw’Abanye-Congo n’urw’Abanyanda ngo bagukuraho ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame.