Perezida w’u Burundi yumvikanye avuga u Rwanda nabi.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko atazigera afungura imipaka ihuza igihugu cye n’u Rwanda, avuga ko ibyo bizageza igihe iki gihugu cyamuhaye abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wayoboye iki gihugu.
Ni byo perezida w’u Burundi yatangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’igitangaza makuru cya TV Monde.
Muri icyo kiganiro Ndayishimiye yavuze ko mu 2020 yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka, mu gushaka kugaragaza ko afite ubushake bwo kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari umaze igihe itifashe neza.
Ndayishimiye yatangaje ibi mu gihe u Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko rwiteguye kohereza u Burundi abagerageje guhirika Nkurunziza ku butegetsi mu 2015, mu gihe haboneka uruhande rubishingira.
U Rwanda binyuze mu munyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubanye n’amahanga n’ubutwererane,James Kaberebe, yari aheruka gitangaza ko u Rwanda rugifite aba Barundi, kandi ko rwasobanuriye u Burundi imbogamizi iri mu kubohereza nta mwishingizi.
U Rwanda kandi rusobanura ko aba Barundi bari mu nshingano z’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishyinzwe impunzi (UNCHR) kuko ari impunzi, rukavuga ko rubaye rubobereje u Burundi, hakagira ikibi kibabaho, ari yo yababazwa.
Hagati aho iki gihugu cy’u Rwanda kikagaragaza ko gishaka u ruhande rwa gatatu rwemera kubishingira, bakoherezwa mu izina ryabo, ku buryo baramutse bagiriye ikibazo mu Burundi, u Rwanda rutababazwa.
Muri iki kiganiro cya Ndayishimiye yagiranye na Tv Monde, yumvikanye avuga ko hari abantu bava mu Rwanda bagiye bagerageza guhungabanya umutekano w’igihugu cye.
Ibyatangajwe na Evariste Ndayishimiye byenda gusa n’ubundi n’ibyo yatangaje umwaka ushize, aho yavuze ko umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bwe, ushigikiwe n’u Rwanda. Ni mu gihe uwo mutwe muri icyo gihe wari wagabye ibitero mu Burundi.