Perezida w’u Burusiya yabwiwe ko ari gukina n’umuriro ugurumana.
Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yaburiye mugenzi we w’u Burusiya, Vradimir Putin, ko ari gukina n’umuriro, ngo kubera ko igihugu cye kigiye gufatirwa ibindi bihano bikakaye.
Ku wa kabiri tariki ya 27/05/2025, ubwo Trump yari mu kiganiro n’abanyamakuru, ni bwo yatangaje ko iyo bitaba ku bwe u Burusiya buba bwarahuye n’ibibazo bikaze, aba ari nabwo aburira perezida wabwo kudakomeza kugorana mu guhoshya amakimbirane y’intambara kugira ngo ataza guhura n’akaga gakomeye.
Trump yagize ati: “Icyo Vladimir atabona ni uko iyo bitaba njye u Burusiya buba bwarahuye n’ibibazo bikaze. Rero ni areke gukina n’umuriro.”

Ubushize kandi perezida Trump ari mu kiganiro n’abanyamakuru i Jerusalem muri Israel yatangaje ko Putin ko ari umusazi, hari nyuma y’aho yari yanze kuganira na Ukraine.
Ibyo bibaye mu gihe ibinyamamakuru byinshi byo mu burengerazuba bw’Isi birimo n’icya CNN, bikomeje gutangaza ko Amerika iri kwiga kubindi bihano ifatira u Burusiya.
Ni ibihano bifatwa kubera ko iki gihugu cy’u Burusiya cyate Ukraine, ubundi kandi kikaba kiri kwanga kuganira nayo, kugira ngo bishake amahoro arambye.