Umutwe wa M23 biciye muri Perezida wayo, Bertrand Bisimwa, yatanze imburo kubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko niba idashaka ko abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bitwa abaturage bayo ikwiye kubirukana, gusa bakajyana n’ubutaka bwabo.
Bisimwa yabitangarije mu kiganiro aheruka kugirana na Kivu Press Agency.
Ni ikiganiro cyabaye mu gihe M23 imaze imyaka igera kuri ibiri yubuye imirwano n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).
Ni imirwano yakuruye umwuka mubi hagati y’ubutegetsi bwa Congo n’abaturage babwo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, ku buryo hari benshi bicwa n’imitwe ikorana na Leta ya Congo nka FDLR abandi bakibasirwa n’imvugo z’urwango.
Bisimwa yavuze ko M23 itazakomeza kurebera buriya bwicanyi.
Yavuze ko iyo urebye ingabo zose Guverinoma yarunze mu mujyi wa Goma, ukareba abacanshuro baturutse mu Burayi bw’Iburasirazuba n’abarwanyi ba FDLR birirwa batembera mu mujyi wa Goma bitwaje intwaro bigaragaza ko Guverinoma ya Congo yiyemeje “gukora intambara ubudahagarara.”
Bisimwa yavuze ko n’abanye-Congo ubwabo bamaze kubona ubushobozi buke bw’abayobozi babo, ku buryo uko iminsi ishira M23 igenda ibona abayishyigikiye benshi imbere mu gihugu.
Yagize ati: “Hari abantu bamwe batwingingira kuva mu byo guhora tugaragaza gusa ibitagenda, tukaba umutwe ugamije impinduramatwara. Hari igihe kizagera tukabyigaho kugira ngo turebe uko twagarura amahoro mu gihugu cyacu.”
Kubera imirwano ya M23, Leta ya Congo imaze igihe igaragaza ko abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda ko atari abaturage nyabo ba kiriya gihugu, bityo ko bakwiye gusubizwa mu Rwanda.
Bisimwa yavuze ko ibyo Congo ivuga yibeshya kuko abavuga Ikinyarwanda batuye ku butaka bariho mbere y’uko Congo ubwayo iba igihugu.
Yavuze ko Isi nta na rimwe yigeze ihakana ko mu Burasirazuba bwa Congo hari abaturage bavuga Ikinyarwanda nk’ururimi rwabo.
Yakomeje agira ati: “Nkuko muri Congo tuvuga Igifaransa ariko tutari Abafaransa, niko dushobora no kuvuga Ikinyarwanda tutari Abanyarwanda, kuko ni ibintu bibiri bitandukanye.”
“Abavuga Ikinyarwanda Batuye ku butaka bwabo, Congo yabayeho ibasanga ku butaka bwabo. Niba uyu munsi ari bwo babambuye ubwenegihugu bwa Congo, babareke bajyane n’ubutaka bwabo. Congo yadusanze iwacu, ni na yo mpamvu Congo igomba gukora byose hamwe natwe.”
Yunzemo ati: “Niba Congo idashaka gukomeza kwitwa Congo mu bice bituwemo n’abavuga Ikinyarwanda, Congo niyo igomba kugenda.”
Bisimwa yavuze ko urwango Leta ya Congo ikomeje kubiba rugamije kugirira nabi abavuga Ikinyarwanda, bikwiriye kuba intabaza ku muryango mpuzamahanga, ko Genoside iri gutegurwa.
By Bruce Bahanda.
Tariki 16/09/2023.